Rulindo: Umusore w’imyaka 21 ashobora gufungwa imyaka 5 nyuma yo gushotora WASAC
Umusore w’imyaka 21 y’amavuko utuye mu karere ka Rulindo, yashotoye WASAC nyuma yo gufatwa afite icyuma gihuza amatiyo yari amaze gukura ku muyoboro w’amazi uhuza Utugari twa Kigarama na Shengamure mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo.
Yafashwe ari uko abaturage bamubonye babibwira Polisi.
Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi avuga ko abaturage bamaze kubona ahantu amazi ari kumeneka babibwiye abapolisi, bavuga ko bakeka ko ari uriya musore ubikoze.
Baramukurikiranye ngo baza kumusangana umufuka urimo ibyuma birimo n’amatiyo.
CIP Semahame Gakwisi ati: ” Yamaze guca uwo muyoboro amazi arabura, ariko abaturage bari bamubonye ava ahacikiye amazi bahise batanga amakuru bavuga ko ari [we] ushobora kuba abikoze, abapolisi baramukurikiranye bamufashe basanga afite umufuka urimo ibyuma byinshi (Injyamani) harimo n’iyo tiyo y’icyuma.”
Polisi ivuga ko uriya musore amaze gufatwa yemeye ko ariwe wari umaze gucuyikura agiye kuyigurisha mu bagura ibyuma bishaje.
Uwafashwe yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Murambi kugira ngo akorerwe idosiye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano