Amakuru

Rulindo: Umusaza yaguze inka imwica atarayigeza mu rugo

Mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Rulindo, haravugwa urupfu rw’umusaza w’imyaka 80 witwa Nkekabahizi Claver, wishwe n’inka ye ubwo yari mu nzira ava kuyigura ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nyakanga 2021.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Tumba, Jean Bosco Manirakiza, yatangaje ko ngo abayobozi bahageze mu ma saa munani, basanga uwo musaza amaze gupfa ubwo yari ageze mu gashyamba avuye kugura iyo nka, ngo yashatse kumurwanya mu kuyihunga yitura hasi.

Yagize ati “Ni amakuru twamenye ahagana saa munani z’amanywa, ariko urupfu rwe rwabaye mu ma saa saba, kuko twahageze dusanga amaze gupfa”.

Arongera ati “Ni umusaza w’imyaka 80, ubwo yavaga kugura inka ari kumwe n’umukecuru we, bageza ahantu mu gashyamba inka isa n’ishatse kubarwanya, mu kuyihunga amanuka muri ako gashyamba ahantu habi, urebye icyateye urupfu rwe cyane ni uko yabaye nk’uhunga iyo nka yitura hasi.

Birakekwa ko iyo nka yaba yamusunitse amanuka muri iryo shyamba akubita umutwe ku giti, n’ubwo bitaremezwa n’inzobere z’abaganga”.

Uwo muyobozi avuga ko Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’izindi nzego z’umutekano zahageze, zifata umwanzuro wo kujyana uwo murambo mu bitaro bya Rutongo gukorerwa isuzuma.

Uwo muyobozi arihanganisha umuryango wa nyakwigendera, aho yemeza ko n’ubuyobozi buwuri hafi.

Ati “Icyo twabwira uwo muryango ni ukwihangana, kuko n’uwo mukecuru yari ahari ubona yahungabanye n’abana be n’abuzukuru. Ni ukwihangana, ikindi ni ugusaba abaturanyi kubaba hafi bafata mu mugongo uwo mukecuru ariko bubahiriza n’ingamba zo kwirinda Covid-19, natwe abayobozi bizaba ngombwa ko tubegera dukomeza kubafata mu mugongo”.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger