Amakuru

Rulindo: Umugore uherutse gusambanyirizwa umwana nawe yapfuye atwikishijwe Lisansi

Mu Mudugudu wa Nyabyondo mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo haravubwa urupfu rw’umugore w’imyaka 45 wishwe atwikishijwe Lisanzi n’umuntu wayimumennyeho ubundi akamushumika n’umwambi w’Ikibiriti.

Uyu mubyeyi witwa Mukagatare Clementine yakorewe ubu bugome ku wa 20 Ukwakira 2021 ubwo yari hafi y’inzu ye aterwa n’uwo muntu maze amusukaho lisansi ubundi amutwika akoresheje umwambi w’ikibiriti.

Abaturanyi ba nyakwigedera ndetse na bamwe mu bagize umuryango we bavuze ko yari yarigeze guhohoterwa ubwo yasambanyirizwaga umwana ndetse agakomeza gutotezwa ariko ntiyahabwa ubutabera.

Icyo gihe yagejeje ikibazo cye mu buyobozi ndetse aranishinganisha, ariko bamwe mu bari batawe muri yombi baza kurekurwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Jean Vedaste, yavuze ko icyo gikorwa cy’ubunyamaswa cyo kwica umuntu atwitswe ari ubwa mbere kibaye ariko agahakana ko habayeho uburangare kuko ibyabaga byose byashyikirizwaga Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B.Thierry, yatangaje ko abantu batatu baturanye na nyakwigendera bakekwaho kubigiramo uruhare bamaze gutabwa muri yombi.

Yagize ati “Iperereza ryahise ritangira hafatwa abantu batatu. Abo bakaba ari bo bakekwa kuba baratwitse Mukagatare Clemetine bishingiye ku makimbirane bari bafitanye.”

Abagize uyu muryango barasaba ko bahabwa umurambo wa Nyakwigendera ugahita ushyingurwa ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwo rugatangaza ko hagikorwa iperereza.

Aba kandi barasaba ko bahabwa umutekano nyuma y’ibyabaye kuri umwe mu bagize umuryango kuko batewe ubwoba na byo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger