AmakuruAmakuru ashushye

Rulindo: Ukekwaho kwica umudaso yarashwe arapfa

Umuntu wari watawe muri yombi akekwaho kwica umudaso Deo Nshimiyimana wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi yarashwe arapfa ubwo yageragezaga gutoroka.

Abaturage bo muri uyu murenge bavuga ko amakuru y’ uko uwo muntu yarashwe bayamenye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2019.

Umwe mu baturage yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ati “Amakuru y’ uko yarashwe twayamenye nimugoroba, ngo yarashwe agerageza gutoroka”.

Mu gitondo cya tariki 18 Nyakanga 2019 nibwo abana batashyaga inkwi mu ishyamba rya Jebeka babonye umurambo wa Deo Nshimiyimana wari umukozi w’ urwego rushinzwe umutekano mu karere akuriye abadaso bo mu murenge wa Cyinzuzi.

Icyo gihe Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Cyinzuzi Sebagabo Nkunzingoma Zazou yatangaje ko bigaragara ko Daso Nshimiyimana yishwe.

Nyuma inzego zibishinzwe zataye muri yombi ukekwaho kwica uyu mudaso ari nawe bivugwa ko yarashwe agerageza gutoroka.

Ntabwo biradushobokera kuvugana n’ Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’ amajyaruguru kuko inshuro zose twamuhamagaye atitabye telefone akaba nta n’ icyo arasubiza ku butumwa bugufi twamwoherereje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger