Rulindo: Polisi yafatanye umuturage urumogi rurenga ikiro
Polisi Ikorera mu karere ka Rulindo kuwa 21 Gashyantare 2025, ahagana ku Isaa tanu z’amanwa, yafashe umuturage wari ufite urumogi rurenga ikiro mu rugo rwe.
Polisi Igendeye Ku makuru yatanzwe n’abaturage, yafashe uwitwa HABIHIRWE Innocent (Alias RUPISA) w’imyaka 37 y’amavuko, aho ,yamufatanye urumogi mu rugo iwe (Boules)cyangwa se Udupfunyika 15 n’urundi rudafunze rwuzura ikiro.
Habihirwe asanzwe atuye mu karere ka Rulindo mu murenge wa Mbogo,Akagali ka Bukoro, Umudugudu wa Ruhanya Vill.
Uyu wafashwe afungiwe kuri Polisi ishami rya Bushoki, akaba arigukorwaho Iperereza.
Ubutumwa Polisi y’u Rwanda iha abaturage ni ukwirinda gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge kuko ari Icyaha gihanwa n’Amategeko kdi bigiraho ingaruka kubuzima bw’Abo.
Police y’Urwanda iraburira abishora mu bikorwa byo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge ko itazabihanganira na gato yashize imbaraga mu bikorwa byo kurwanya Ibiyobyabwenge.