Rulindo & Gicumbi : Bagitifu babiri b’imirenge icyaka cyabakozeho
Mu ntara y’Amajyaruguru mu turere twa Rulindo na Gicumbi abanyamabanga nshingwabikorwa babiri batawe muri yombi bazira kurenga k’umabwiriza yo kwirinda COVID-19 , banywera inzoga mukabari mugihe muri ikigihe dufunze.
Aba bayobozi babiri bafashwe banywera inzoga mu tubari rwihishwa, barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi witwa Rurangirwa Jerome.
Hari kandi na Byamungu Martin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyanza mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo.
Gitifu Rurangirwa Jérôme yafashwe ubwo Polisi yari mu mukwabu wo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kwirinda Covid-19, aza gusangwa yibereye mu kabari ari kumwe n’abandi baturage bikingiranye.
Naho Gitifu Byamungu Martin we yafatiwe mu kabari k’Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyagisozi witwa Niyonsaba Vincent w’imyaka 38 na we warimo gucuruza inzoga rwihishwa.
Aba bayobozi bari mu kabari k’uwitwa Cyuzuzo Jean Paul w’imyaka 24 y’amavuko ndetse n’abandi bantu batatu, bose bakaba bafashwe, bakaba bafungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Bukure.
Ubwo aba bafatwaga abaturage bari muri ako kabari bahise biruka ndetse n’umuyobozi w’Umudugudu ahita atoroka n’ubu akaba agishakishwa, naho Byamungu Martin, ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi.
CIP Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’Abaturage (Community Policing) mu Ntara y’Amajyaruguru, yibutsa ko inzego z’ibanze zifite inshingano zo kugenzura ko aya mabwiriza yubahirizwa aho kuba bamwe mu baziyobora bakwerekana urugero rubi.
Aganira n’itangazamakuru ati: “Umuyobozi akwiye kubera urugero rwiza abo ayobora. Uwagiye mu kabari katemewe abizi ndetse akanajyanamo n’abo ayobora biragoye ko haboneka umusaruro mwiza mu bukangurambaga turimo bwo kurwanya Covid-19”.
Ibi bibaye nyamara mugihe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aherutse gusaba abayobozi b’ inzego z’ibanze ko bakwiye guhozaho bigisha abo bayobora ariko kandi bakanatanga urugero rwiza mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19 zashyizweho muri ikigihe icyorezo gikomeje kwiyongera mu Rwanda.
Anditswe na Vainqueur Mahoro