AmakuruPolitiki

Rulindo: Bashyinguranye umurambo akayabo k’amafaranga menshi abajura baharaza amapiki

Abantu bataramenyekana bacukuye imva yo mu Karere ka Rulindo bamena isanduku bibamo amafaranga yari mu myenda yasenguwe uwapfuye. Byabereye mu Mudugudu wa Buriza, Akagari ka Mugambazi, Umurenge wa Murambi ku wa 8 Nzeri 2023.

Mu mezi atatu ashize nibwo umugabo wo mu Mudugudu wa Gashinge yitabye Imana, mu gutegura isanduku yo kumushyinguramo baribeshya bamusegura imyenda yarimo amafaranga arenga ibihumbi 500Frw.

Imihango yo gushyingura yararangiye nibwo umugore wa nyakwigendera yashatse amafaranga arayabura, yibuka ko ayo mafaranga yari mu myenda yaseguye nyakwigendera.

Iyi nkuru yakomeje kujya ayiganiriza abantu batandukanye, ni uko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 8 Nzeri abantu bari bagiye gushyingura umuntu wabo muri iri rimbi, bagezeyo basanga imva yarimo uwo muntu washyinguranywe amafaranga irarangaye babimenyesha ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mugambazi, Niyonzima Jean de Dieu yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakimenya aya makuru bajyanye n’inzego z’umutekano, RIB na ba nyiri uwapfuye imva barongera barayisubiranya.

Ati “Ababikoze ntabwo ari ba nyiri umuntu. Ni bamwe mu bantu bashobora kuba barumviseho iyo nkuru. Twasanze bararangaje ku mutwe w’isanduku bakuramo imyenda yari imuseguye barayijyana barongera barenzaho agataka gakeya”.

Bikekwa ko abacukuye iyi mva ari abasore basanzwe bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.

Ati “Urebye ibyabaye, nta muntu ushyira mu gaciro wajya gukora ibintu nk’ibyo. Nta muntu ukekwa turafata biranagoye kumenya ababikoze kuko uwo mugore yabibwiraga abantu batandukanye”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger