Ruhango:Wa mugore wishe urwagashinyaguro mugenzi we bapfa umugabo yafashwe
Umugore wo mu Kagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana ukekwaho kwica atemaguye mukeba we witwa Musanabera Béatrice bapfa umugabo agahita atoroka yafatiwe mu Karuruma mu Murenge wa Gatsata.
Inkuru y’urupfu rwa Musanabera Béatrice rwasakaye ejo mu masaha ya mugitondo , nyuma biza kumenyekana ko umugore wa mwishe ko yafatiwe i Karuruma mu Murenge wa Gatsata.
Inzego z’umutekano n’abaturage batoraguye umurambo wa nyakwigendera wari mu kigero cy’imyaka 50, bikekwa ko yishwe atemaguwe na mukeba we.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko Musanabera yatonganiye mu kabari n’umugore basangiye umugabo, baza gutaha batonganira mu nzira.
Biravugwa ko uyu mugore yafatiwe i Karuruma Gatsata mu Karere ka Gasabo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yatangarije Igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu mugore na nyakwigendera abantu batari bakwiye kubita abakeba kubera ko nta n’umwe muri bo wasezeranye byemewe n’amategeko n’uwo mugabo.
Yagize ati “Yamaze gufatwa, yafatiwe Karuruma Gatsata.”
Yongeyeho ko hari kwigwa uburyo uyu mugore asubizwa mu Karere ka Ruhango yakoreyemo icyaha akekwaho kugira ngo akurikiranwe.
Yakomeje avuga ko amakuru bamenye ari ay’uko umugore ukekwa ko yishe mugenzi we hari umugabo bari barasezeranye uretse ko batanye anashimangira ko we na nyakwigendera bose bavuka mu Karere ka Karongi.
Umurambo wa Musanabera wo wahise ujyanwa mu Bitaro by’i Gitwe gukorerwa isuzuma mu gihe iperereza ku rupfu rwe rikomeje.