Ruhango: Umugabo yaciye umugore we umutwe nawe ahita yimanika mu mugozi-Inkuru irambuye
Umugabo wo mu karere ka Ruhango witwa Karumuna Fulgence, yishe umugore we amutemesheje umuhoro, akuraho umutwe na we ahita yimanika mu mugozi arapfa anasiga yanditse urwandiko rugaragaza ko yamuhoye ko yamuciye inyuma.
Karumuna yishe umugore we witwaga Niyisabwa Rachel ku wa 2 Mutarama 2022, bakaba bombi bari batuye mu Mudugudu wa Kinama, Akagari ka Musamo, Umurenge wa Ruhango muri aka karere ka Ruhango.
Amakuru IGIHE dukesha iyi nkuru yahawe n’abaturanyi b’uyu muryango avuga ko mbere yo kugira ngo uyu mugabo yice umugore we, abana babiri babyaranye bari baroherejwe kwa ba Sekuru.
Inzego z’ibanze ziyobora agace kabereyemo aya mahano zitangaza ko uyu muryango wari usanzwe ubanye mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma byakorwaga n’umugore.
Bivugwa ko mu ijoro uyu mugore yiciwemo, umugabo yari amaze kubona ubutumwa bugufi muri telefone y’umugore bugaragaza ko afitanye ubucuti bwihariye n’undi mugabo.
Amaze kwica umugore we Karumuna yasize yanditse ko ibyo araye yumvise avugana n’ihabara rye ndetse n’ubutumwa abonye muri telefone y’umugore we ari byo bitumye afata icyemezo cyo kumwica ndetse akiyahura.
Aya makuru yemejwe kandi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwavuze ko mu iperereza ryakozwe basanze koko uyu mugabo yishe umugore we na we agahita yiyahura.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati “Ni byo koko nk’uko bigaragara ahabereye icyaha, umugabo yishe umugore we na we arangije ariyahura.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane ashingiye ku gucana inyuma.”
Isesengura ryakozwe na RIB, rigaragaza ko mu myaka itatu ishize [ni ukuvuga kuva mu 2018 kugeza mu 2021], uru rwego rwagenjeje dosiye 169 z’icyaha cy’ubwicanyi hagati y’abashakanye.
Muri izo dosiye harimo abantu bakekwaho ibyaha bagera kuri 221 mu gihe abishwe bose hamwe ari 169.
Abagabo baketsweho kwica abo bashakanye ni 177, ni ukuvuga ko bihariye 79,2% mu gihe abagore baketsweho kwica abagabo babo ari 46, bakaba bari ku ijanisha rya 20,8%.
RIB igaragaza kandi ko mu bishwe, abagabo ari 59 ni ukuvuga ko ari 34,9% mu gihe abagore bishwe aribo benshi kuko ari 110, bangana na 65,1%.
Yavuze ko impamvu iza ku isonga ari amakimbirane ashingiye ku mutungo ikaba iri ku kigero cya 68,5%, hagakurikiraho ubusambanyi buri ku kigero cya 16%.
Dr. Murangira avuga kandi ko izindi mpamvu zirimo kwihorera bishingiye ku guhozwa ku nkeke n’uwo bashyingiranywe ku kigero cya 7,1%.
Hagakurikiraho ubushoreke biri ku kigero cya 4,7%, kwirengagiza inshingano za kibyeyi biri ku kigero cya 2.4% mu gihe ubusinzi ari bwo buza ku mwanya wa nyuma ku kigero cya 1,2%.