Ruhango: Nyabarongo yagotomeye ubuzima bw’ abanyeshuri babiri
Mu Mudugudu wa Nyabivumu, Akagari ka Bweramvura Umurenge wa Kinihira w’ Akarere ka Ruhango haravugwa urupfu rw’ abana babiri b’ abanyeshuri bahitanywe n’ Umugezi wa Nyabarongo.
Abana bahitanywe n’ umugezi wa Nyabarongo ni Niyomukiza Eric w’ imyaka 11 na Niyomugabo Claude w’ inyaka 9. Amakuru dukesha ubuyobozi avuga ko abo bana bavuye ku ishuri maze bajya kwahirira amatungo y’ababyeyi babo nyuma bashaka kujya koga kandi batabizi maze bahita barohama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira Uwamwiza Jeanne D’Arc yavuze ko urupfu rw’aba bana rwabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu taliki ya 12 Nyakanga 2023 mu masaa kumi n’igice. Yakomeje avuga ko ubwo amakuru yamenyekanaga ko barohamye abaje kubarohora basanze barangije gushiramo umwuka.
Yashoje yihanganisha ababyeyi b’ abo bana maze asaba ababyeyi gusobanurira abana babo ko umugezi wa Nyabarongo atari uwo gukiniramo bogeramo kandu batazi koga. Imirambo yabo bana iruhukiye mu buruhukiro bw’ Ibitaro bya Gitwe.