Ruhango: Ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe habereye isengesho ry’ umunsi Mukuru w’ Impuhwe z’ Imana
Ejo ku Cyumweru tariki ya 16 Mata 2023 mu Karere ka Ruhango ahasanzwe hazwi nko mu Kibaya cy’ Amahoro habereye isengesho ryahariwe umunsi mukuru w’ impuhwe z’ Imana. Ubusanzwe iri sengesho risanzwe riba buri Cyumweru cya mbere cya buri kwezi ariko ubu rikaba ryabaye kubera ko wari Umunsi w’ impuhwe z’ Imana.
Isengesho ryo kwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango ryatangijwe mu 1992 ubwo Padiri Stanislas Urbaniac yatangiraga gusengera hamwe n’ Abakarisimatike ba Paruwasi ya Ruhango. Iryo tsinda ryaje gukomera ubwo ryari rimaze guterwa ingabo mu bitugu na bamwe mu bagize communaute de l’ Emmanuel noneho isengesho ryo mu Ruhango ritangira kujya rihuza imbaga nyamwishi kubera imbuto zagaragariraga abaryitabiriye bose.
Mu gihe Genocide yakorewe abatutsi mu 1994 yari kuba abantu benshi bahungiyr mu Ruhango maze ku nshuro nyinshi abahahungiye bagatabarwa n’ amasengeaho yabo bavandimwe batahwemaga kwiyambaza impuhwe z’Imana no gutabaza urukundo rwayo maze ukuboko kw’ Imana kukigaragaza inshuro nyinshi mubyo umuntu atatinya kwita ibitangaza bu’urukundo n’ Impuhwe z’ Imana nk’ uko bitangazwa n’ urubuga rwa Facebook rwa Kikiziya Gatolika Ntagatifu.
Nyuma y’ ihagarikwa rya Jenoside yakorewe abatutsi, isengesho ryo mu Ruhango ryarushijeho gukaza umurego ari nako ryitabirwa n’ abantu benshi b’ ingeri zose. Kandi baturukaga imihanda yose maze imbuto z’ iryo sengesho rigakomeza kugaragarira mu maso y’ abatari bake.
Ibyo byaje gutuma abo bakirisitu bishyira hamwe batangira kubaka no gutunganya aho bazajya basengera, maze biza guhabwa umugisha na Musenyeri Anastase Mutabazi wari umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi.
Ku itariki 6 Ukuboza 1998 Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi ataha ku mugaragaro Urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango(Centre Jesus Misercordieux de Ruhango).
Urwo rugo Musenyeri Anastase yaruhaye inshingano zo kubakira no kwisunga urukundo n’ impuhwe z’ Imana, guharanira no kubaka amahoro, no gutera ubumwe n’ ubwiyunge mu Banyarwanda by’ umwihariko , no mu batuye akarere k’ ibiyaga bigari muri rusange.
Muri uwo muhango wo gutaha uru rugo, umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko uru rugo ruzajya rushengerera Yezu mu Isakaramentu ritagatifu ry’ Ukarisitiya.
Maze ku wa 22/Gashyantare/2014 Musenyeri Smaragde Mbonyintege wari Umwepisikopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi ahindura statut ya Ruhango iva ku izina ry’ urugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango rihinduka Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango (Sanctuaire Jesus Misercordieux de Ruhango).