Ruhango: Impfu za hato na hato z’abaturage zageze no mu bayobozi babo
Akarere ka Ruhango ni akarere butikera kabiri hatumvikanye umuturage wishwe bikomotse ku makimbirane yari afitanye n’ abandi. Duhereye aho nubwo bwari bukeye kabiri nta mpfu zumvikana muri ako karere. Noneho hamenyekanye inkuru y’ akababaro y’ urupfu rw’ umwe mu bayobozi w’aka Karere.
Amakuru dukesha umuseke avuga ko imodoka yagonze abantu babiri igahita itoroka mu kiswe mu ndimi z’ amahanga ngo ni Hit and Run. Iyo modoka ikimara kugonga moto umwe yahise yitaba Imana mu gihe undi yakomeretse akajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi.
Uwitabye Imana ni Niyonsaba Mediatrice wari Umukozi w’ Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango. Naho uwakomeretse ari Umukozi w’ Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage mu Murenge wa Ntongwe wo muri ako Karere witwa Mushimiyimana Andreva.
Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda mu Ntara y’ Amajyepfo SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko barimo gushakisha umushoferi wagonze bariya bayobozi. Akomeza avuga ko uwabagonze yataye umuhanda yanyuragamo akabasanga mu wo moto yarimo kugendamo maze agahita abagonga.