AmakuruUtuntu Nutundi

Ruhango: Hagaragaye umusore wa ho ujya mu mihango buri kwezi nk’abakobwa

Umusore wo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, afite imiterere idasanzwe ituma buri kwezi yinjira mu bihe by’imihango isanzwe imenyerewe ku bagore dore ko ngo asanzwe afite na nyababyeyi.

Uyu musore afite amabere, avuga ijwi nk’iry’abasore ndetse n’igihagararo n’icy’abasore ariko ngo mu mubiri imbere afite nyababyeyi ku buryo ashobora gusama agatwita.

Aganira na TV1 yavuze ko yiyumva nk’umuhungu ariko buri uko hashize iminsi 28 ajyanwa kwa muganga ari indembe kuko ajya mu mihango ariko ntize.

Yagize ati “Kuko imihango idasohoka ndarwara nkumva mu nda harimo ibintu by’amazi, bantera umuti ungabanyiriza uburibwe.”

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 19 avuga ko afite igitsina cy’abahungu ariko icy’abakobwa cyo ntikigaragara agasaba gufashwa akivuza.

Uyu musore yavuze ko imiterere ye imubangamira kuko atazi niba ari umukobwa cyangwa ari umuhungu.

Kumenyesha

Uramutse ukeneye kumenyekanisha ibikorwa byawe (kwamamaza) cyangwa gutanga itangazo runaka uhawe ikaze kuri Teradignews.rw.
Huhamagara 0780341462 / 0784581663 // Whatsapp 0784581663 / 0789 564 452.

Umubyeyi w’uyu mwana yavuze ko yakabaye yaravuwe akiri muto ariko aza kugorwa n’ubushobozi kuko bamuciye amafaranga we atakwigondera.

Yagize ati “Namubyariye mu rugo njya ku Bitaro neretse abaganga bayobebwa ibyo ari ibyo. Byari mu mwaka wa 2002 ikoranabuhanga ritaraza.”

Yavuze ko yasubiye ku Bitaro bya Gitwe bamuca amafaranga y’u Rwanda 7 000, 000frw kugira ngo abe umukobwa. Icyo gihe i Gitwe bamubwiye ko umwana we ari umukobwa ko afite na nyababyeyi.

Usibye kuba uyu mwana ataramenya igitsina cye bimutera n’ipfunwe mu bandi kuko atisanzura muri bagenzi be.

Nyina w’uwo musore
Twitter
WhatsApp
FbMessenger