Ruhango: Babiri batawe muri yombi bacyekwaho kwica umugabo
Mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru y’itabwa muri yombi ry’abagabo babiri bacyekwaho icyaha cyo kwica umugabo witwa Bukuru David barangiza bakamuta mu cyuzi.
Urupfu rw’uyu mugabo rwamenyekanye tariki ya 18 Nyakanga 2021 ubwo umurambo we watoragurwaga mu cyuzi kitwa AIDER giherereye hagati y’Akarere ka Muhanga ndetse n’Akarere ka Ruhango aho wari watawe nyuma yo kwica.
Ubwo umurambo w’uyu mugabo wamaraga kuboneka muri iki cyuzi cya AIDER, inzego z’umutekano zahise zitangira gukora iperereza ry’imbitse kugira ngo habashe kumenyekanya icyaba cyarahitanye uyu mugabo w’imyaka 50 y’amavuko byavugwaga ko yiyahuye gusa kuri ubu hakaba hamaze gufatwa abagabo babiri bacyekwaho kumwica.
Abagabo babiri bafashwe barimo uwitwa Alexis Nizeyimana n’undi witwa Thomas Nkeramugaba bombi batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga ndetse ninaho nyakwigendera Bukuru yari atuye mbere yo kwimukira mu Karere ka Ruhango.
Bukuru David yari atuye mu Mudugudu wa Nyagahama, mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, amakuru yaturukaga muri bamwe mu bagize umuryango we yavugaga ko David yagiye abwiye umugore we babana kuri telefone ko agiye i Muhanga hari umuntu umuhamagaye agiye kureba ndetse guhera ubwo uyu mugore ntiyigeze yongera kubona umugabo we.
Mbere yo kuva mu rugo Bukuru ngo yasize yandikiye agapapuro umugore we kariho nomero z’abantu n’amazina yabo yakenera bibaye ngombwa we igihe yaba adahari, anandika izina ry’umwana uzavuka kuko yasigiye umugore we yari yashatse bwa kabiri inda y’imvutsi.
Bamwe mu bagize umuryango we bavuga ko impamvu yasize yanditse ako gapapuro bishoboka ko abo bantu yari agiye guhura na bo atari abizeye.
Yanditswe na Hirwa Junior