AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Rugiye kwambikana hagati ya leta na Red Tabara

Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi watanze impuruza y’uko ingabo z’iki gihugu zifatanyije na Wazalendo ndetse n’indi mitwe ya Mai-Mai bari kwitegura kuwugabaho ibitero karahabutaka, utangaza ko nawo witeguye kwirwanaho.

Uyu mutwe mu itangazo wasohoye wavuze ko ufite amakuru yizewe y’uko ingabo z’u Burundi n’abafatanyabikorwa bazo bamaze iminsi bisuganyiriza mu duce twa Masango, Mugunda na Itombwe two mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo; mbere yo kuwugabaho ibitero bikomeye.

Wakomeje ugira uti: “RED-Tabara iramenyesha rubanda ko izirwanaho ikoresheje ingufu zose, igakoma mu nkokora iki gisirikare n’abafatanyabikorwa bacyo bazatsindwa nk’uko byabagendekeye muri Kamena 2024”.

RED-Tabara yongeye gushimangira ko mu byo irwanira harimo guharanira ko iterabwoba Abarundi babayemo ryacika, ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha ndetse no gusaba imishyikirano igamije gutuma mu Burundi haba amatora aciye muri demukarasi, mu mucyo, ubwisanzure kandi abaturage bose bagahabwa amahirwe angana.

Yunzemo ko mu gihe ibi byose bitaragerwaho abarwanyi bayo batazigera na rimwe bashyira intwaro hasi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger