Rudeboy yahaye ibyishimo bicagase abantu mbarwa bitabiriye igitaramo yakoreye i Kigali-AMAFOTO
Mu gihe bimaze kumenyerwa ko abahanzi bakomeye baririmba mu majwi y’umwimerere (Live), kuri Rudeboy wo muri Nigeriya si ko byagenze kuko yaririmbye Playback mu gitaramo yakoreye I Kigali cyari cyitabiriwe n’abantu bake cyane na bo bari biganjemo abafite ubutumire.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Ukwakira 2018 muri Intare Conference Arena iherereye I Rusororo mu mujyi wa Kigali, ni bwo Rudeboy (Paul Okoye)yaririmbiye abantu bari bitabiriye ibirori byo guhemba abantu bitwaye neza muri sinema nyafurika mu cyiswe’African Movies Academy Awards [AMAA], uyu munya-Nigeriya wahoze mu itsinda rya P Square yageze ku rubyiniro inshuro 2 ariko aririmba indirimbo ze akavangamo n’izo yakoranye na mugenzi we Peter Okoye bakiri muri P Square.
Rudeboy wari wambaye ikote ry’umukara (Yaryambaye ageze aho arikuramo), ipantalo y’umweru, umupira w’umweru, amataratara y’umukara, bandana y’umutuku ku mutwe ndetse n’inkweto z’umukara, yageze ku rubyiniro nta babyinnyi afite nkuko asanzwe abikora mu bitaramo bitandukanye akora, yakoresheje uburyo busa n’ubutakigezweho maze aririmbira kuri CD ‘Play back’.
Saa sita z’ijoro ni bwo yageze ku rubyiniro ubwo hari hamaze gutangwa bimwe mu bihembo , yaririmbye ndetse abagera kuri 25 baramufasha ubona ko bishimiye uyu musore mu gihe abandi babarirwa ku ntoki bari biyicariye, yaririmbye indirimbo 2 ahita ava ku rubyiniro hatangwa ibihembo byari bisigaye.
Mu masaha ya saa sita na 50 , yongeye guhamagarwa ku rubyiniro n’umunyarwenya akaba n’umunyamakuru, Nkusi Arthur wari MC, maze atangira aririmba indirimbo yifuriza umunsi mwiza w’amavuko Umukinnyi wa filime Nse Ikpe- Etim wafatanyaga na Arthur. Yakomereje ku gace gato k’indirimbo ‘Hello’ y’umunyamerikakazi Adelle, akurikizaho indirimbo za P Square zakunzwe n’abatari bake nka’No one like you’, ‘Personally’ n’izindi ari na ko yavangagamo ize yakoze ku giti cye nka ‘Fire’, ‘Reality’, ‘Nkenji Keke’ n’izindi.
Iki gitaramo cyari kiganjemo ab’igitsina gore bari bambaye amakanzu atandukanye, abagabo n’abasore bari bambaye amakote n’imyenda iranga igihugu runaka , cyari cyahurije hamwe ’abakinnyi ba filime bafite amazina akomeye, abatunganya filime baturutse impande zose z’umugabane wa Afurika.
Filime yatunganyirijwe muri Afurika y’Epfo ‘Five Fingers For Marseilles’, ni yo yahize izindi kuko yegukanye ibihembo bitanu (5) bitandukanye bikomeye muri iri rushanwa nka: Best Film in an African Language; Achievement in production design, Achievement in cinematography, Best first feature film by a director, Best film.
Rudeboy ni we wasoje ibi birori
AMAFOTO: Paccy Mugabo