Rudeboy nawe yahanutse ku rubyiniro (+Video)
Umuhanzi umaze kubaka izina muruhando rwa muzika ku Isi , Rudeboy cyangwa se Paul wahoze mu itsinda rya Psquare yahanutse ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Rudeboy yahanutse kuri rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cye cyaberaga muri Amerika atangiye kuririmba indirimbo ye yise “Reality” yakandagiye ku gace kamwe k’urubyiniro ahagana imbere hari hubatse nabi ,akihakandagira hahise hasenyuma amanuka hasi gusa ntacyo yabaye igitaramo cyahise gikomeza.
Ibi bibaye kuri Rudeboy hashize icyumweru bibaye ku bahanzi babiri bo muri Tanzania Diamond Platnumz na Rayvanny nabo baherutse guhanuka ku rubyiniro ubwo bari mu bitaramo bya Wasafi Festival ,Sumbawanga i Mtwara.
Reba amashusho(Video) hano
https://www.youtube.com/watch?v=4_BeWW95n6g