AmakuruUburezi

Rubavu:Umwalimu yakoze amanyanga yo kwikingiza Covid-19 bimushyira mu kaga

Umwarimu witwa Havugimana Sam wo mu Murenge wa Bugeshi Akagari ka Nsherima, afungiye kuri station ya Polisi ya Gisenyi mu Karere ka Rubavu, akaba akurikiranyweho icyaha cyo gucura ibyangombwa bigaragaza ko yikingije Covid-19.

Havugimana usanzwe ari umwarimu ku ishuri ribanza rya Karangazi mu Karere ka Nyagatare, yatawe muri yombi tariki ya 24 Ukuboza 2021, ubwo yari ku kigo nderabuzima cya Bugeshi asanganywe icyangombwa cy’uko yikingije kandi bitarabayeho.

Havugimana yemeye ko yakoze amakosa abizi.

Agira ati: ‘’ Twakoze ikosa ryo kugura ikarita itemewe, kugira nemererwe kwinjira mu bukwe. Nzi neza ko ari ikosa kuko ntikingije ntanipimishije’’.

Akomeza avuga ko iyo karita yayiguze amafaranga 1000Frw n’umuntu wari uzifite i Musanze aho yari yagiye mu bukwe.

Ati:’’Banze ko twinjira mu bukwe, abafite amafaranga bakipimisha, njyewe ntayo nari mfite, ubwo nari ku gipangu bakinze’’.

Haje umusore afite amakarita ane, atubwira ko twayagura tukagaragaza ko twikingije.

Havugimana asobanura ko iyo karita yamufashije mu gihe abarimu basabwa kwikingiza abatabikoze bakava mu mirimo.

Ubwo ku wa 24 Ukuboza 2021 yajyaga kwikingiza Covid-19, yasanze ku kigo nderabuzima abantu babaza impamvu batashyizwe muri system, maze na we agira amatsiko yo kubaza.

Ati:’’Nagize amatsiko njyayo, bambaza niba nanjye narikingije mbereka ikarita yanjye, umuganga wayibonye yibajije ukuntu bankingiye inkingo mu byumweru bibiri kandi bigomba iminsi 24, bambura muri system banyibazaho’’.

Havugimana avuga ko yakomeje kubazwa yemera ko yayiguze ajyanwa ku buyobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko Havugimana azashyikirizwa ubugenzacyaha akurikiranyweho icyaha cyo gucura imyandiko mpimbano, atanga ubutumwa busaba abantu kwikingiza n’abafite impapuro mpimbano bakazishyikiriza ubuyobozi.

Ati:’’’ubwo amabwiriza ya Leta asaba abantu kwerekana ko bikingije Covid-19 kugira ngo bahabwe servisi, ntibivuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana kuko abazabikora cyangwa abazabifatirwamo bazahanw’’a.

Indi nkuru bisa

Rubavu: Abaturage bihisha inzego z’umutekano banze kwikingiza Covid-19 bakorewe ubukangurambaga

Turakangurira abatarikingiza kubyitabira ndetse bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, birinda inzira zose zibaganisha gukora ibyaha nk’ibi.”

Icyo cyaha Havugimana agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’itanu (5) n’imyaka (7), n’izahabu y’amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni eshatu na miliyoni eshanu

Twitter
WhatsApp
FbMessenger