RubavuOpen2021 : Imyambarire y’Abanyarwandakazi muri Beach Volleyball iri kuvugisha benshi kumbuga nkoranyambaga (Amafoto)
Muri iki gihe mu Rwanda ho mu karere ka Rubavu hari kubera irushanwa rya ‘Beach Volleyball World Tour 2-Star, kuri ubu Imyambarire y’Abanyarwandakazi yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga barimo n’abategura iri rushanwa.
Ubundi ubusanzwe mu mikino itandukanye hari imyambaro yamaze kumenyerwa nk’iyamarushanwa buri mukino ukagira imyambaro iyigenga , uwamabaye itandukanye afatwa nk’uwatandukiriye cyane , umukino wa Volleyball ikinirwa ku mucanga ukinwa n’amakipe abiri igizwe na babiri kuri buri ruhande; amakipe y’abagore akunze kugaragara yambaye ibizwi nka ‘bikini’ ni ukuvuga ikariso hasi n’akantu gato ko hejuru gafata amabere akaba ari ko kanditseho nimero kakanagaragaza ikipe umukinnyi ari gukinira.
Gusa abagabo bo bambara amakabutura asanzwe ya Siporo bitandukanye n’uko bashiki babo bambara. Gusa ibi nanone bishobora guhinduka bitewe naho irushanwa riri kubera cyangwa se igihugu cyakiriye ahanini banagendera ku myemerere n’imico y’abakinnyi cyangwa aho irushanwa ryabera.
Kuri ubu iri rushanwa riri kubera i Rubavu ryiswe “RUBAVU OPEN2021″ Ubwo Ikipe ya kabiri y’u Rwanda y’Abagore muri Beach Volleyball igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine yari igiye gukina , yagiye kwishyushya yambaye amakabutura maremare y’umukara, hejuru yambaye imyenda isanzwe ikinanwa ariko harimo udupira tw’amaboko maremare.
Ibi byabaye nk’ibitungura benshi ndetse abatari bake batangira kubyibazaho barimo n’abategura irushanwa ndetse habanje kuba inama hagati y’abashinzwe ibya tekinike muri iri rushanwa n’abayobozi b’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), birangira amakipe y’u Rwanda yemerewe gukina yambaye gutyo.
Ni ukuvuga ko iyi ekipe y’u Rwanda Rwanda y’Abagore muri Beach Volleyball igizwe na Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine ya giye gukina yambaye amakabutura maremare y’umukara, hejuru yambaye imyenda isanzwe ikinanwa ariko harimo udupira tw’amaboko maremare.
Ibi byaje bihuza n’ ibya bagenzi babo b’ Ikipe ya mbere y’u Rwanda mu bagore igizwe na Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine na yo yagiye mu kibuga yambaye nka bagenzi babo ariko yo yambaye amabara asa n’ubururu.
Kapiteni w’u Rwanda mu bagore, Nzayisenga Charlotte, aganira n’itangazamakuru yavuze ko umuco Nyarwanda utabemerera kwambara ubusa.
Ati “Ntabwo nakivugaho byinshi, ahubwo navuga ngo Umunyarwandakazi njye mbona mu mikinire yacu ntabwo twambara ubusa, dukina twikwije, ni iyo mpamvu yabiteye. Ngira ngo ni umuco wacu.”
“Ubushize ubwo twakiraga iyi ‘World Tour’ ntabwo byagoranye kuko twari twarabivuze mbere y’uko irushanwa ritangira, ariko ubu habayeho akantu ko kurangara gato ntitwabivuga, ariko twabisabye uhagarariye irushanwa, yabitwemereye kuko ni we wari uhari ubushize.”
Nzayisenga Charlotte abajijwe niba gukomeza kwambara amakabutura bitaba ari ugusigara ugereranyije n’abandi,
yagize ati “Ntabwo ari ugusigara, nta Munyarwandakazi wakinanye ikariso, ni ko mbyumva.”
Ibi byateje impaka hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bamwe bavuga ako bidakwiriye bagomba kwambara nk’abandi bakinnyi niba ariko amategeko y’umukino abigena, abandi bakabona ko bibaye bityo haba hirengagijwe byinshi ku biinjyanye n’umuco w’abanyarwanda.
Uwitwa @AissaCyiza we yagize ati ” Kombona yambaye nkitari , anyway byiza”
Uwitwa radar_number1
yagize ati ” Iriya mikabutura bambaye se ntabwo babona uburyo abandi bana bambaye”
@NizeyimanaOliv7 we yagize ati ” Reka reka uriya si umuco w’iwacu! Abali bacu bambaye neza”
Uwitwa @Musangamfura2 “Bigomba guhinduka” (Araseka cyaaane)
@sebaikuzwe we yagize ati
“Muragirango batwiyereke x kandi twarabamenye !! Congz Rwanda bravo mwambaye neza kbs , umuco wacu uraturanga”
@B_KAGANGA we yagize ati “Agahugu umuco akandi uwako, twubahe umuco wacu ubuse ko abarabukazi bari gukina pasket bitandiye”
ItangishakaJe13 ” Iyi mikino uwanyereka live nakwirebera nibyiza nyaburanga pe
“Uwitwa @karanifelix6 we yagize ati “Nejejwe no kubona Abana bacu muri uyu mukino bambaye bakikwiza ikiyongereyeho nuko munatsinze igihugu ki gihangange kuri burikimwe ugereranyije natwe ,
Charlotte na mugenzi we u Rwanda ruratera ntiruterwa mukomereze aho ni mwishyuke kuva kera muzi gutarama u Rwanda.”
Uwitwa @NiyongiraDamas “Abanyarwanda twihesha agaciro kwambara ubusa ntabwo byari bikwiye rwose ,Imana izabafashe bakomeze abanyamahanga baboneko kwambara ubusa atariko gutsinda.”
Uwitwa @ndoligitare we iby’umuco ntabyumva neza yagize ati “Ariko uwo “muco w’iwacu” muhora mwitwaza murawuzi neza? Uzi uko abakobwa b’i Rwanda bambaraga cyera cyangwa muritiranya umuco wacu n’uwo twazaniwe n’abapadiri bera🤔?”
Nubwo ibi byose byavuzwe Nzayisenga Charlotte na Munezero Valentine batsinze Abisirayeli, Noga Maor na Michal Barannik, amaseti 2-0 (22-20, 21-18) mu gihe mu mukino wa kabiri uzaba ku wa Gatanu, bahura n’Abanya-Ukraine Valentyna Davidova na Diana Lunina.
Mukandayisenga Benitha na Musanabageni Claudine, bo batsinzwe n’Abanya-Lithuania; Ieva Dumbauskaite na Gerda Grudzinskaite amaseti 2-0 (21-14, 21-16) mu gihe bahura n’Aba-Suisse Kim Huber na Jasmine Fietcher mu mukino wa kabiri uba kuri uyu wa Gatanu.
Nyuma y’imikino isoza amatsinda ikinwa kuri uyu wa Gatanu, harahita hakinwa imikino ya 1/8 haba mu bagabo n’abagore.
Amategeko y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rya Volleyball (FIVB), yemerera abagore kwambara uko bashaka, ariko bakubahiriza amabara n’uburyo imyenda iba ikoze.
Mu 2016, Corinne Calabro wari ushinzwe itangazamakuru mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko abagore ari bo bahitamo gukinana ‘bikini’ atari itegeko ndetse ngo bifasha ko imyambaro yabo itabika umucanga.
Mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rya “Beach Volleyball Word Tour” ryabaye muri Gashyantare uyu mwaka, ryabereye muri Qatar abaritrguye bari bamenyesheje abakinnyi bazaryitabira ko mu mabwiriza bazagenderaho harimo ko “Amakipe yose y’abagore azitabira azajya yambara imipira y’amaboko magufi n’amakabutura maremare ageze ku mavi.”
Ibi byari baturutse ku myemerere yo muri biriya bihugu cyane ko ubusanzwe abakinnyi b’Abarabukazi bambara bikwije muri uyu mukino wa Beach Volleyball, gusa ibi ntibyakiriwe kimwe n’abakinnyi batandukanye ndetse abarimo amakipe y’abagore yo mu Budage, bavuze ko badashobora kwitabira iryo rushanwa kuko babangamiwe mu myambarire kandi bamenyereye kwambara ‘bikini’.
Yanditswe na Vainqueur Mahoro