AmakuruPolitiki

Rubavu:Inzego z’umutekano zarashe umusore wishe mugenzi we bakoranaga

Umusore wo mu Murenge wa Rubavu, Akarere ka Rubavu, yishe mugenzi we bakoranaga akazi k’ubuzamu nyuma y’uko amubujije kwiba ibyo barindaga anarwanya inzego z’umutekano bituma zimurasa arapfa.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Bushengo mu Kagari ka Murambi mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kamena 2023.

Amakuru avuga ko uyu musore yishe mugenzi we w’umusaza amukubise ifuni mu mutwe. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise, yemereye Igihe dukesha iyi nkuru iby’aya makuru.

Yavuze ko uyu musore nyuma yo kwica mugenzi we yashatse kubarwanya hamwe n’inzego z’umutekano biba ngombwa ko araswa.

Yagize ati “Yagiye kwiba ibyo yarindaga mugenzi we w’umuzamu bakoranaga amubujije amukubita ifuni ahita apfa.”

Yakomeje agira ati “Ubwo ubuyobozi bwahageraga yahereye ku b’Umudugudu ashaka kurwana na bo natwe tuhageze ashaka kuturwanya turi kumwe na polisi nuko birangira arashwe.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubuyobozi bakomeza gutangira amakuru ku gihe ndetse bagafatanya mu kujya inama zakumira ibyaha mbere yo kugira ababura ubuzima mu bikorwa bifitanye isano n’ibyaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger