AmakuruPolitiki

Rubavu:Abasigajwe inyuma n’amateka bagaragaje ko hari iterambere ryabo ridindizwa n’imyumvire ya bamwe muri sosiyete

Abo amateka avuga ko basigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rubavu, bavuga ko nyuma y’igihe bamaze bakuwe mu mashyamba bagatuzwa mu midugudu itandukanye, bamaze kunguka byinshi birimo kubana n’abantu bo muri sosiyete zitandukanye ndetse no gutekereza imishinga bakora bagashobora Kwitunga no kwiteza imbere.

Aba baturage bo mu mudugudu wa Bugu, akagari ka Busigari mu murenge wa Cyanzarwe bagaragaza ko n’ubwo bamaze kugira ubu bumenyi, bagikomwa mu nkokora n’imyumvire ya bamwe bakibafata nk’abatajijutse mu mikorere y’imirimo itandukanye ibateza Imbere nk’ubucuruzi ndetse no kwizigama amafaranga.

Icyimanizanye Alphonsine yagize ati:” Igihe tumaze hano tumaze guhindura imyumvire cyane kabone nubwo bitaraba 100%, ubu buri wese hano atunzwe n’imirimo y’amaboko gusa ariko nyamara tumaze kumenya ko twacuruza, twakorora ndetse tugakora n’ibindi ntitubeho dukorera inda gusa ngo ejo nihagira urwara arembere mu rugo kubera ko yananiwe gutanga ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante)”.

Akomeza ati:”Bamwe baracyadufata nk’abantu batajijutse bakwiye gutungwa n’imirimo ivunanye gusa, gusabiriza no gufashwa , ariko uretse kuba ubushobozi ari buke habonetse nkunganire twakora tukajya mu Bimina tukizigama kuko nanubu hari agatsinda gato tubamo ka 200 ku Cyumweru nubwo gatanga make ariko iyo twagabanye karadufasha”.

Bavuga ko hari bamwe bacyumva ko iyi miryango itabasha kubika amafaranga ngo bishoboke bitewe n’amateka y’ahashize banyuzemo.

Iyi miryango ivuga ko ikeneye gukora ikazajya yikemurira bimwe mu bibazo birimo no kwisanira inzu yubakiwe

Nyiramasiporo Mukadoni ati:” Nk’ubu hari abatadutera inkunga kubera ko babwirwa ko amafaranga tutayamarana kabiri, ngo twayarya ntitwacuruza ngo bikunde ariko sosiyete nicyo imara ubu nacuruza ibirayi cyangwa nkazajya njyanira abantu imboga mu ngo nanjye nkabika inyungu ntinkomeze guhora niruka nsaba akazi ka buri munsi”.

Bavuga ko iyi myumvire ikiri muri bamwe idindiza iterambere ryabo ndetse ikanagira ingaruka ku bagabo babo zirimo no kumugara bakiri bato mu myaka.

Ati:” Ibi bidutera ingaruka zo kubaho mu buzima buciriritse gusa Kandi haribyo dushoboye gukora bipfira mu myumvire ya bamwe, ubu gahunda yabaye ndi umunyarwanda Kandi iterambere aho rigana turahabona, ni gute waba uri mu bandi ukumva ko ariwowe wakomeza kuba mu kinyejana cyashize?”

” Kubera ko abagabo bacu bakora imirimo ivunanye gusa nko guhingira abandi, kwikorera amabuye n’itaka, kwahirira Inka z’abandi (…..)bakunze gufatwa n’indwara yitwa “IGITURI”gifata mu mutima udapfuye akenyutse akamugarira mu rugo uwashakishaga akaryama ibibazo bigakomeza kuba urusobe mu muryango”.

Ibi bishimangirwa n’umusaza Semisikira Uwabeza w’imyaka 67, uvuga ko amaze kugira imbaraga nke Kandi yari atunzwe no guca incuro ,ubu akaba ashobora kumara igihe Kinini atarya ku manwa cyangwa n’ijoro.

Ati:” Nacaga aha n’umugore agaca aha tukazana wenda nk’ibihumbi 2000… tukabihaha, none ubu imbaraga zaranshiranye n’imvune mfite ubu nukwibera mu rugo, Umugore wenyine ntiyaduhahira ngo abishobore nukumenyera kurya gake gashoboka”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga kuri iki cyivuzo cy’iyi miryango bwavuze ko mbere bahawe imirima nyuma bakaza kuyigurisha kubera impamvu zo kuba batarahoze bakora ubuhinzi mu mibereho yabo.

Bamwe mu bagore bavuga ko biganjemo abapfakazi kubera ko abagabo babo bamugazwa n’imirimo ivunanye bikanabaviramo gupfa vuba

Ishimwe Pacifique ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri aka karere yagize ati :”Reka ntangire nshimira aba baturage intambwe nziza bagenda batera mu guhindura imitekerereze aho bagenda bumva neza gahunda za Leta”

Ati:” Kubera ko batuzwa hariya, bari barahawe imirima yo guhinga bakagenda bagurisha kuko mu mibereho yabo batigeze bahinga bumvaga imirima ntacyo ibamariye ariko ubu hari abatangiye guhindukira(…) ariko kuberako nta mirima bafite ubu bahingira abandi arinacyo bita imirimo ivunanye kandi nibyo koko”.

Yakomeje ati:”Twari twabashyize mu matsinda hari na cooperative yabo yagumye mu bubumbyi ariko bakeneye kubumba biteye imbere kurusha ibyo bakora ;tuzabegera turebe n’indi mishinga ibyara inyungu bakora yabafasha kwikemurira ibibazo bya buri munsi harimo n’ibyo kujyana abana ku ishuri nk’ishingiro ry’ubumenyi no kwigira kwabo kw’ejo hazaza ndetse no kwishyura ubwishingizi bw’ubuzima”

Aba baturage batuye mu murenge wa Cyanzarwe,ni imiryango 60 yakuwe mu murenge wa Nyakiriba mu nkengero za Gishwati.

Bagaragaza ko aho batuye nta mirima yo guhinga bafite,babaho baca incuro gusa kimwe mu bitsikamira iterambere ryabo Kuva bakiri bato kugeza mu zabukuru.

Basaba ko bahabwa ka nkunganire bagashaka ibyo bakora bibateza imbere ku buryo bashobora kwikemurira ibibazo by’ubukungu no kujyanira abana ku Ishuri ku gihe dore ko abenshi batangira gukandagira ku ishuri bafite imyaka 7-10 kubera ubushobozi buke.

Iyo miryango ivuga ko hari agakoperative yatangiye yizigamamo 200 Frws ya buri Cyumweru
Bemeza ko babonye ubushobozi ubu bashobora gucuruza bakizigama amafaranga yo kwifashisha mu zindi gahunda
Abenshi muri bo bavuga ko bakeneye gukoresha ubumenyi bamaze kunguka bakabasha kujyana abana ku mashuri no kwitangira ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de sante)
Twitter
WhatsApp
FbMessenger