AmakuruUbukungu

Rubavu:Abacuruzi bakwepa gukoresha EBM bahagurukiwe.

Mu karere ka Rubavu ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’Amahoro bwatangaje ko bwafatiye ingamba abacuruzi badatanga fagitire za EBM nyuma y’umuco mubi bize wo kwirirwa bafunze mu gihe hari igenzura.

Ibi byagarutsweho mu nama ya PPD(Private Public Dialogue),  igamije guhuza ubuyobozi bwa leta n’Inzego zihagarariye Abikorera, ariko n’abikorera ubwabo.

Ibi  byateguwe n’urugaga rw’abikorera rwa PSF kuri uyu wa 24 Ukwakira 2024 rwahurije hamwe abakomoka mu karere ka Nyabihu, Ngororero na  Rubavu.

Rwanda Revenue Authority ivuga ko bimaze kuba akamenyero muri aka karere cyane mu mujyi aho babona abakozi bashinzwe igenzura binjiye mu isoko, mu mihanda y’ubucuruzi n’ahandi hose hacururizwa bakabwirana abikeka bose bagahita bafunga imiryango.

Muri iyi nama yagaragayemo uruhuri rw’ibibazo byabacuruzi yaba abikorera ku giti cyabo cyangwa abakorera ibigo bitandukanye, aho bigiye hamwe inzira byakemukiramo, umwanya munini wagarukaga ku mikoranire na RRA abacuruzi bavuga ko bashima uruhare rw’umusoro ariko bagasaba kujya boroherezwa.

Karake Rutera Max ushinzwe ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu karere ka Rubavu yavuze ko bimaze kuba akamenyero aho abacuruzi bakinga burundu umunsi wose, isoko rigafungwa cyangwa abandi bakifungirana nkaho batakoze uwo munsi.

Ati “Twafashe ingamba ko aho tuzajya tugera tugasanga hafunze tuhafunga dukoresheje igipapuro kihafunga cyangwa ingufuri, nyirubucuruzi nagaruka azaba atemerewe gukora mu gihe ataritaba iwacu uzabirengaho azahanywa mu buryo bukomeye.

Akomeza agira ati Twagiye dutungurwa aho no mu isoko babona abakozi bacu binjiye bose bakazinga bagataha ubwo ntibabe bagikoze, mu isoko rifite umuyobozi ariwe Perezida w’isoko azajya atwereka abacuruzi bose naho bakorera utakoze cyangwa wafunze ntagaruka azajya abanza kutwitaba nataza tumushakishe aho yaba ari hose, hari n’izindi ngamba tuzamufatira kuko ni ubujura nabwo bakora.”

Umwe mu baturage waganiriye n’ikinyamakuru Ijambo.net yavuze ko abantu basigaye batinya RRA kurusha urwego urwo arirwo rwose mu gihugu cyane nkaho mu karere ka Rubavu mu maduka, utubare n’ahandi  uhanyura ugasanga bose bafunze kubera bumvise ko ubugenzuzi bugeze aho bakorera bamwe bagasohorwa batishyuye.

Abacuruzi bafashwe bafungirwa mu nzererezi.

Imwe mu mpamvu yatumye abacuruzi bahabuka cyane bigatuma bamwe bafata umwanzuro wo gufunga ubucuruzi bwabo, harimo kuba ufashwe afungirwa mu nzererezi igihe abuze ubwishyu yaciwe bitewe n’ikosa basanze yakoze.

Umwe mu bacuruzi utashatse ko umwirondoro we utangazwa yagize ati “Baraza bakagufata basanga udakoresha EBM, bakakujyana mu modoka zabo wagerayo wabona ubwishyu baguciye ukagaruka ikiza nuko bakwigisha bakanaguha EBM.

Akomeza agira ati Iyo bagutwaye  ukabura ubwishyu nukugufunga kugeza  ubwishyu bubonetse, turasaba ko baca inkoni izamba kuko kubona umucuruzi ukomeye bamuzingira mu modoka kandi ibikorwa bye bitakwimuka cyangwa ngo atoroke, ukumva ngo umukire afungiye mu bigo by’inzererezi birimo ibisambo ruherwa, abanyarugomo n’abagizi ba nabi biragayitse hari aho badutesha agaciro.”

Niyonsaba Mabete Dieudonne Perezida w’Urugaga rw’Abikorera mu karere ka Rubavu muri iyi nama yavuze ko itegeko ry’umusoro rigomba kubahirizwa, asaba ikigo RRA kurushaho kwegera abacuruzi buri wese akamenya uko bakoresha EBM.

Ati “ibyo twaganiriyeho byinshi byibanze kuri EBM turasaba ko twarushaho kwegerwa buri wese akumva neza EBM, turamanuka mu bacuruzi bose turi kumwe n’inzego zose bishizwe, ibiganiro by’ubukangurambaga byongerwe kugira ngo tuyimenye tunayisobanukirwe n’abumva ari umuzigo babivemo umucuruzi ni usora kandi agatanga inyemezabwishyu.”

Visi meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu karere ka Ngororero Uwihoreye Patrick avuga ko nawe yigeze guhura n’ikibazo cyo kugendana igicuruzwa batamuhereye EBM ariko ngo isomo yakuyemo nyuma yo kubona amande umucuruzi aciwe yafashe umwanzuro wo kurushaho gushishikariza ugura n’ugurisha kwita kuri fagitire ya EBM.

Ati “Ndasaba  mwe mwese mu hagarariye abandi mu turere mwavuyemo mubashishikarize kujya bagendana inyemezabwishyu y’ibyo baguze ntawe ukwiye kwiba umusoro w’igihugu, abirirwa bacungana na RRA bagomba kubona aho tugeze tubikesha umusoro bakumva kurushaho ko ukwiye gutangwa cyane ko ukugarukira, rero hari abashobora kuba badafite amakuru y’inyungu yabo nuko ukugarukira buri wese atange amakuru kuri mugenzi we, hanyuma na RRA ikomeze kwigisha bibe inshingano za buri wese.”

Gukatanga inyemezabwishyu za EBM mu Rwanda byatangiye gukoreshwa kuva mu Ukwakira 2013 aho hagurwaga imashini zabugenewe, mu iterambere ryazo.

Hakaba  hakurikiyeho kuzishyira ku mashini Computer,Telefone nahandi.

Ni mu rwego rwo kurushaho gufasha buri wese koroherwa no gutanga inyemezabwishyu hashyizweho n’uburyo bwa Online bworoheye buri wese hirindwa urwitwazo.

Umwanditsi : Emmanuel Twishime.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger