Rubavu:Ababyeyi biyemeje guhindura imyumvire mu kurwanya igwingira ry’abana
Ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubuzima by’umubyeyi nubwu mwana mu karere ka Rubavu munsanganyamatsiko igira iti” Ntamubyeyi ukwiye gupfa abyara”.bamwe mu babyeyi bavuga ko bafite inshingano mu kurwanya igwingira iryariryo ryose.
Ubwo umunyamakuru wa teradignews yaganiraga nabamwe mu babyeyi bagaragaje ko icyo cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kigomba gusiga hari byinshi bihindutse mu myumvire yabo ndetse bakanafasha bagenzi babo bigira bantibindeba cyane ko basobanukiwe ko ubuzima bw’umwana bugomba kwitabwaho kuva agisamwa.
Ayinkamiye Seraphina yagize ati :” iki cyumweru kiranshimishije kuko kigiye gutuma twisubiraho hari igihe twahugiraga mu kazi kacu tukumvako niba umwana wamuboneye ibiryo ibyo bihagije,ntukurikurane uburyo yabiriye ariko dusanze dukwiye kwita ku mikurire ya bana kuko ahanini usanga igwingira ry’abana bacu turigiramo uruhare.”
Kamayiresi rosata nawe yagize ati:” ndumva nk’ababyeyi dukwiye guhindura imyumvire yakera kuko mubihe byahise umubyeyi yatwitaga amezi 9 yose yewe akarinda abyara atagiye ku gipimo narimwe,ariko kuko tumaze gusobanukirwa neza akamaro ninyungu zo kwipimisha incuro zose zagenwe dusabwa gushyiramo imbaraga mu gusobanurira bantibindeba cyane ko iyo umubyeyi atitawe ho agitwite ashobora kubyara umwana ugwingiye.”
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko ingwingira 40,5% byabana bafite imirire mibi nigwingira mu karere busanga aruko ntabumenyi buhagije abaturage bari babifiteho mugutegura indyo yuzuye.
Ishimwe pacifique umuyobozi wa karere wungirije ushinzwe iterambe ry,’imibereho myiza y’abaturage yagize ati:”aho ubukangurambaga aho butangiye gukorerwa abaturage batangiye gusabonurirwa igwingira icyo aricyo kuritandukanya ni mirire mibi noneho nicyo bakora kugirango rirangire ,icyambere Nuko bagomba kumva ko umubyeyi akimara gutwita agomba kwipimisha umwana uri munda agakurikiranwa ndetse umubyeyi agafata indyo yuzuye .”
Akomeza avuga ko iyo umwana avutse haba hari byinshi yafashwa n’umubyeyi we kugirango Abe nyambere mu kurwanya igwingira.
Yagize ati:”hari ikintu gishya kiyongereyemo ababyeyi badafiteho ubumunye kijyanye no konsa twajyaga tuvuga ngo nimwanse amezi 6 umwana ntakindi avangiwemo,ariko tuza gusanga harimo nuburyo bwo konsa umwana Umubyeyi agahumuza ntiyonse amazi gusa ni ikintu turimo kwigisha muri iyi minsi kuburyo dutekereza ko kizagira icyo cyongera mu kurinda umwana igwingira.”
Ministeri y’ubuzima igaragaza kigeraranyo cya 2020 kigaragaza ko abagore bapfa babyara Ari 203 abana bapfa bavuka19% mu bana 1000 bavuka,yaboneyeho kwibutsa abagabo ko uruhare rwabo mu kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana Ari ingenzi.
Dr Uwariraye parfait ni umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’isuzuma bikorwa muri ministeri y’ubuzima yagize ati:”Uruhare rw’umugabo ni ingenzi cyane mu gihe umugore atwite nubwo umugore abariwe utwite umugabo ufite inshingano niwe ushinzwe urugo muri rusange ariko ugomba kumwitaho akamuherekeza kwipimisha kugeza igihe bibaye ngobwa ko ajya kubyara ,ukamuherekeza kuko umugore utwite aba afite ubuzima bw’abantu babiri rero uramutse umutakaje mu gihe apfuye abyara waba utakaje Uba utakaje ubuzima bw’abantu babiri.”
Mu cyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana hateganijwe gupima ababyeyi batwite , gupima imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu, hazatangwa ikinini cy’inzoka detse na Vitamini A, hazatangwa na serivisi zo kuboneza uribayaro ku byifuza ikindi hazatangwa ikinini cy’inzoka ku bantu bakuru, hazatanga n’ikinini cy’inzoka cya Bilaliziyoze mu tugari tumwe na tumwe.
Yanditswe na Alice Umugiraneza
📲📲Mwifuza kuvuugana na twe ku bw’igitekerezo runaka cyangwa se izindi serivise, duhamagare kuri:
0784581663/0780341462