Rubavu: Umuvuzi gakondo yatawe muri yombi
Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha ryafatiye mu Karere ka Rubavu, umugabo w’imyaka 31, wageragezaga gutanga ruswa ingana n’amadolari y’Amerika 140, nyuma yo gufatanwa amabalo 15 y’imyenda ya Caguwa agira ngo ayisubizwe.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Giraneza, Akagari ka Bugoyi mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu ahagana saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 27 Kamena 2023.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, yavuze ko abapolisi bahawe amakuru n’abaturage ko mu rugo rw’uwo mugabo hari magendu y’imyenda igiye gupakirwa imodoka, maze bihutira kujyayo bahasanga amabalo 15.
Akomeza avuga ko uwo mugabo abonye ko yafashwe yinjiye mu nzu asohokana amadolari y’Amerika 140 agashaka guha ruswa abapolisi ngo bamusuhize ayo mabaro afatanywe aho kuyakira ahubwo bagahita bamuta muri yombi.
Uwo mugabo w’ Umuvuzi gakondo mu Kagari ka Bugoyi yemera ko iyo myenda yavanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akaba yari agiye kuyipakiza imodoka ikajyanwa mu Mujyi wa Kigali aho yari bucururizwe mu isoko rya Kimisagara.
CIP Rukundo yashimiye abatanze amakuru maze aboneraho kugira inama abakora ubu bucuruzi. Yagize ati: “ Duhora tugira abantu inama yo kureka magendu bagakora ubucuruzi bwemewe n’amategeko, bakazirikana ko gutanga umusoro ku bicuruzwa baranguwebari ukwiyubakira igihugu kandi ko nabo inyungu zibagarukaho kuko iyo misoro akenshi ikoreshwa mu kubaka ibikorwaremezo birimo n’ayo masoko baba bacururizamo.”
Yaburiye abatanga ruswa y’uko atari yo nzira ishobora gutuma barekurwa, ahubwo ko baba barushaho kwishyira mu kaga gakomeye kuko ruswa ari icyaha kitihanganirwa.
Hamwe n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha akurikiranyweho.