Amakuru

Rubavu: Umusore yatabaje polisi ko aho atuye hari umutekano muke birangira ariwe utawe muri yombi

Umusore witwa Manishimwe Elode w’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwandika ubutumwa kuri Twitter atabaza Polisi ko aho atuye hari ikibazo cy’umutekano mucye hakorwa igenzura bagasanga icyo kibazo kidahari.

Uyu musore usanzwe atuye mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko tariki ya 14 Ugushyingo Manishimwe amaze gutangaza icyo gihuha yabimenyesheje Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, Polisi yatangiye gukurikirana icyo kibazo cy’umutekano mucye kivugwa mu Kagari ka Byahi.

Muri iryo perereza byaje kugaragara ko Manishimwe yabeshyaga ndetse n’ifoto yakoresheje ni iy’umuntu hashize iminsi akomerekeye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

CIP Karekezi yagize ati “Akimara kumenyesha Polisi akoresheje twitter ko mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano mucye ndetse agashyiraho ifoto twatangiye kubikurikirana. Twagiye muri ako Kagari dusanga nta kibazo kidasanzwe gihari ndetse n’abaturage batubwira ko batekanye bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro, twatangiye gushaka Manishimwe turamufata atwemerera ko ariwe wabikoze akoresheje ifoto ayikuye muri telefoni ya mukuru we. Twakomeje gukurikirana iyo foto dusanga ni umuntu uherutse gukomerekera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.”

Manishimwe ubundi akomoka mu Karere ka Musanze, atuye mu Karere ka Rubavu mu buryo bwo gucumbika kuko yiteguraga kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ziri muri aka Karere. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga, abibutsa ko kurikoresha nabi bishobora kubagusha mu byaha bakaba bakurikiranwa mu mategeko.

Ati “Duhora dukangurira abantu ko mbere yo gukwirakwiza ibintu ku mbuga nkoranyambaga bagomba kubanza bakamenya ukuri kwabyo. Imbuga nkoranyambaga iyo zikoreshejwe nabi nka kuriya Manishimwe yakwirakwije ibihuha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda iyo bimuhamye.”

Yakomeje yibutsa abantu ko imbuga nkoranyambaga ari bumwe mu buryo bwo gutanga amakuru ariko y’ukuri, yakanguriye abantu kujya batanga amakuru ariko bizeye neza ko ayo makuru ari ukuri.

Manishimwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Twitter
WhatsApp
FbMessenger