AmakuruPolitiki

Rubavu: Umusirikare wa DRC arasiwe ku mupaka nyuma yo kwinjira akarasa abapolisi b’u Rwanda

Umusirikare wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo arasiwe ku mupaka uhuza u Rwanda n’iki gihugu wa Petite Bariyeri mu karere ka Rubavu,ahasiga ubuzima.

Amakuru yizewe agera kuri Teradignews ahamya ko uyu musirikare yarashwe nyuma yo kurenga umupaka akarasa abapolisi b’u Rwanda bawurinda agakomeretsa umwe muri bo w’umuolisikazi.

Uyu musirikare wa DR Cobgo,akimara gukomeretsa umupolisi w’u Rwanda, amakuru avuga ko atacogoye gukomeza kurasa ari nayo mpamvu nawe bahise bamurasa ubuzima bwe burangirira aho.



Bamwe mu baturage babonye iraswa rye, bavuga ko uwo musirikare yarenze umupaka akinjira arasa abapolisi b’u Rwanda.

Bati” Umusirikare wa Congo yarenze umupaka yinjira arasa abapolisi b’u Rwanda barinze umupaka akomeretsamo umwe, ubwo babonye akomeje kurasa nabo bamurashe bamukubise isasu rya mbere yihagararaho ashaka kongera kurasa niko kumwitsimba bahita bamumena umutwe asigara agaramye muri zone netere (Hagati y’imipaka yombi)

Abaturage b’u Rwanda bari basanzwe bajya muri Congo, babaye babujijwe gukomeza kujyayo mu rwego rw’unutekano wabo bigaragara ko udashobora kubabera mwiza igihe bagezeyo.

Iraswa ry’uyu musirikare ribayeho nyuma y’imyigaragambyo Abanyecongo baherutse gukora kuwa 15 Kamena 2022, igasiga abaturage b’iki gihugu basagarariye umupaka bashaka kwinjira mu Rwanda ndetse bakanamisha amabuye ku ngabo z’u Rwanda zirinze umupaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger