AmakuruAmakuru ashushyeUncategorized

Rubavu: Umupolisi yapfuye nyuma yo kurohama mu Kivu

 

Urupfu rw’umupolisi witwa Ngirabatware Augustin rwamenyekanye mu gitondo cyo ku cyumweru italiki 22 Ukwakira 2017, ubwo yarohamaga yari arimo koga mu kiyaga cya Kivu nuko ahita arohamamo arapfa.

Nkuko byemejwe n’uhagarariye polisi y’igihugu mu ntara y’Uburengerazuba IP Gakwaya Eulade, ngo umupolisi mutoya witwa Ngirabatware Augustin koko yatakaje ubuzima bwe ubwo yari ari muri siporo yo koga mu kiyaga cya Kivu.

Yakomeje atangaza ko ubu umurambo wa nyakwigendera wabonetse ndetse ugahita ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane imvano y’urupfu rw’uwo mupolisi.

Ikiyaga cya kivu gihuriweho n’ibihugu bibiri, u Rwanda na Repubulika iharanira demukarasi ya Congo, kikaba cyarabonetse mo gaz, abakimenyereye bo bavuga ko hari ahantu bitoroshye kujya kogera bitewe nuko uhageze wese atabasha kugaruka niyo yaba azi koga bihagije.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger