Rubavu: Umukobwa yiyahuye nyuma yo kumenya ko atwite.
Umukobwa witwa Umutoni wo mu kagari ka Nyamirango, umurenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, yatakaje ubuzima, birakekwa ko yaba yanyoye umuti wica imbeba nkuko bigaragazwa n’ibimenyetso bamusanganye.
Ku nkuru dukesha Igihe.com, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Monique Nyiransengiyumva yavuze ko, Umutoni yasanzwe mu murima uhinzemo ibirayi arembye cyane, abamubonye babanza kugeza ku kigo nderabuzima cya Kabari, ahabwa ubufasha bw’ibanze, bategereje ko imbangukiragutabara ihagera ngo ajyanwe ku bitaro bya Gisenyi. Nyuma yaje gupfa ataragezwa ku bitalo, umurambo we ujyanwa mu isuzumwa.
Aka ni ko gashashi karimo uburozi bwica imbega, bakabonye aho bamusanze./ Photo: Igihe
Gitifu Nyiransengiyumva, yongeyeho ko hari amakuru yuko Umutoni wari usanzwe yiga muri kaminuza ya ULK, yiyambuye ubuzima anatwite, nkuko byabonetse mu ibaruwa nyakwigendera yasize yandikiye musaza we babanaga hano i Kigali.
Biteganyijwe ko Umutoni ashyingurwa uyu munsi ku wa kane, italiki 26 Ukwakira.