Amakuru ashushyeUtuntu Nutundi

Rubavu: Umukobwa yaroze abana babiri bo murugo yakoragamo barapfa

Nyirarukundo Claudine wari umukozi wo mu rugo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, akurikiranweho kwica abana babiri bo mu rugo yakoragamo afatanyije na mukase wabo.

Aya marorerwa yamenyekanye ku wa Mbere tariki 18 Ugushyingo 2019 ubwo imirambo y’aba bana Mudatenguha Aswab mwene Nsengiyumva Ahmed na mubyara we Benimana Afia bose b’imyaka itatu, yabonekaga mu cyobo kiri mu rutoki mu kagari ka Buhaza, Umurenge wa Rubavu.

Ubwo yafatwaga kuri uyu wa Kabiri yemeye icyaha ashinjwa, anasobanura uburyo umugore wa kabiri wa Nsengiyumva yamuhaye ibihumbi 10 Frw akamuha n’uburozi ngo abuhe abo bana, abonye barimo gusamba abajugunya mu cyobo.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Marie Michelle Umuhoza avugana na IGIHE dukesha iyi nkuru yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeje, gusa ngo hari amakuru avuga ko yahawe amafaranga kugira ngo uyu mukobwa yice aba bana.

Ati ’Nibyo RIB ifite Nyirarukundo Claudine na Umubyeyi Bibienne bakurikirnweho icyaha cy’ubwicanyi bakoreye abana babiri, ayo makuru twayamenye taliki 18 z’uku kwezi, uko byakozwe bizagaragazwa n’iperereza ririmo gukorwa koko dosiye yarafunguwe’’

Ingingo ya 107 y’ Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wica undi abishaka, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger