AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Umukecuru Arashinja Umuyobozi kumutekera Umutwe

Umukecuru Kabumba Marithe utuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira mu mudugudu wa Kizi aratabaza ubuyobozi ku murenganura nyuma y’ uko umuyobozi w’ umudugudu amwakiye icyangombwa cy’ ubutaka amubeshya ko agiye kumwakira inkunga ku murenge bikarangira icyangombwa akigumanye burundu.

Uyu mukecuru w’ imyaka 89 ugeze muzabukuru ndetse akaba afite n’ uburwayi amaranye iminsi dore ko yibera ku karago aho tumusanze aryamye avuga ko yatekewe umutwe n’ uyu muyobozi w’ umudugudu wa Kizi Manishimwe Flavien ko agiye kumushakira inkunga ku murenge ngo namuhe icyangombwa cy’ ubutaka kugirango bamuhe ubufasha bwo kumwubakira none imyaka ibaye itanu nanubu yaranze ku kimusubiza.

Manishimwe Flavien Ushinjwa n’ abaturage kubayoboza igitugu no kubahuguza ibyabo

Uyu mukecuru kuri ubu wibera ku mwana we w’ umukobwa kubera ko atishoboye avuga ko atahwemye kukimusaba akagenda amurerega amubeshya ko aza kukimuha kugeza ubwo yagiye no murugo iwe biza kurangira amubwiye ko nta cyo yamuhaye ndetse amuremeraho inteko avuga ko uyu mukecuru arimo kumutekaho imitwe birangira agihebye burundu.

Yagize ati:”Icyo gihe nari ndyamye hano, mudugudu Fala araza arambwira ngo nimuhe icyangombwa cy’ ubutaka ajye kunsabira inkunga yo kunyubakira, ntuma umwana azana ibyangomba by’ ubutaka ari bibiri arebamo kimwe aragitwara ntekereza bwabugasha ndabubura ndetse n’ icyangombwa ndakibura, nagerageje kukimusaba kenshi akakinyima kugeza ubwo ankurira inzira ku murima ko ntacyo afite ubungubu narahebye.”

Uyu mukecuru kugeza ubu udashobora kuva aho ari kubera ko ntambaraga afite akaba asaba ubuyobozi kumurenganura bakamusabira icyangombwa cye akagisubirana ngo kuko uyu mudugudu Flavien ngo arindiriye ko apfa icyangombwa akacyegukana akazabwibaruzaho avuga ko yahaguze kandi atariko biri.

Umukecuru Kabumba Marithe uhora kukarago wambuwe icyangombwa cy’ ubutaka

Ibi kandi birashimangirwa n’ abaturanyi b’ uyu mukecuru bavuga ko koko ariko byagenze ngo kuko atari we wenyine gusa, kuko hari n’abandi baturage yagiye ahuguza amasambu yabo bikarangira ayegukanye muri ubwo buryo, aba baturage bagasaba ko barenganurwa bagakizwa uyu muyobozi w’ umudugudu dore ko ngo yamaze kuwugira nk’ akarima ke bitewe n’ igihe kigera ku myaka 15 amaze awuyobora.

Manishimwe Flavien ushinjwa n’ uyu mukecuru Kabumba Marithe kumwambura icyangombwa cy’ ubutaka bwe yahakanye iby’ iki cyangoombwa yivuye inyuma avuga ko ntacyo yatwaye ngo kuko atakigeneye nacyane ko ntacyo yakimaza akavuga ko abavuga ibi ari ababa bashaka kumusebya no kumuharabika.

Bizimana Faustin uyoboye umurenge wa Rugerero by’agateganyo avuga ko iki kibazo cyo kwambura abantu ibyangombwa by’ ubutaka atari akizi ariko ko hari amakuru bamenye ajyanye no kuba hari ibitagenda neza mu miyoborere ya Manishimwe Flavien yabishinze Komite nyobozi y’ akagari uyu mudugudu ubarizwamo kugirango babisuzume ndetse mu myanzuro izafatwa hakaba harimo no kumusimbuza undi muyobozi.

Yagize ati: “Icyo ntabwo nari nkizi ariko nyuma yo gusuzuma imiyoberere afite nasabya ababishinzwe mu kagari kubikurikirana ku buryo mumyanzuro izafatwa harimo no kumusimbuza undi kugira ngo adakomeza kubangamira abaturage”

Manishimwe Flavien umuyobozi w’ umudugudu  wa Kizi mu kagali ka Muhira mu murenge wa Rugerero w’ akarere ka Rubavu uretse kuba ashinjwa n’ abaturage kubayoboza aigitugu no kubakandamiza, bavuga kandi ko atagakwiriye kubayobora kuko afite imiziro yo kuba atunze abagore babiri bityo akaba ashyigikiye ubuharike n’ ubushoreke kandi ari umuyobozi, no kuba yarakatiwe n’ inkiko igifungo kingana n’ imyaka itanu azira kwica, no kuba yaramunzwe na ruswa ibyo byose bakabishingiraho basaba ko yasimbuzwa undi muyobozi uteza immbere umuturage n’ igihugu muri rusange.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger