Rubavu: Umujura yakubiswe n’abaturage bimuviramo urupfu
Mu ijoro ryakeye umugabo witwa Uwajeneza Gahinja wo mu Kagari ka Karago, Umurenge wa Jenda, Akarere ka Nyabihu yakubiswe n’abaturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu karere Rubavu bamuziza ko yabateye aza kubiba bimuviramo urupfu.
Uyu mujura ngo yafashwe n’abaturage ajya kubiba bamufashe arwana na bo baramukubita apfira ku kigo nderabuzima cya Kabari.
Muri iyi mirwano abaturage batabaye abibwe umwe muri bo witwa Hategekimana Emmanuel yatewe icyuma nuwo mujura arwana n’abaturage ashaka gucika bararwana , umujura arakubitwa ajyanwa ajyanwa kwa muganga birangira apfuye aguye mu bitaro.
Umurambo wa Uwajeneza Gahinja wajyanwe ku bitaro bya Gisenyi naho Hategekimana Emmanuel yateye icyuma akaba arimo kwitabwaho n’abaganga mu Kigo Nderabuzima cya Kabari.
Mbabazi Modeste Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, yavuze ko batangiye iperereza kuri ibi byabaye ngo harebwe uko byagenze harebwe niba hatabayemo kwihorera.