AmakuruUtuntu Nutundi

Rubavu: Umugabo yiyemereye ko amaze kurya inyama z’imbwa 32

Mu karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu  mu Mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe ho mu ntara y’uburengerazuba , umugabo witwa Turinimana Innocent yemera ko amaze kurya imbwa 32, kandi ko muri akagace inyama y’ibwa isigaye ari imari ikomeye.

Turinimana avuga ko bwa mbere yariye kunyama y’imbwa ubwo yajyaga mu gihugu cy’abaturanyi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakabaha za brochette ngo ariyeho yumva ni iyambere ndetse ubu ntacyo yabona ayinganya nacyo gusa ngo yaje kumenya ko ari inyama bahabwaga ari z’Imbwa maze nawe atangira kwiga kuzirya no kuzibagira.

Ati “Si ukubeshya ino imbwa turazirya, nanjye ukubwira narayiriye kandi kuva natangira kuyirya nasanze ari yo nyama ya mbere mu zindi, igira ubwumba (uburyohe) busumba izindi nyama.”

Turinimana avuga ko imbwa barya bazikura mu baturanyi, aho bumvikana bakazigura nk’abagiye kuzorora ku 1500 Frw. Iyo imaze kubagwa ngo ikiro kimwe cy’inyama zayo kigurwa 2000 Frw.

“Ni inyama nziza ubu zatangiye no kubura, zatangiye guhenda. Ku bwanjye maze kubaga imbwa 32 ngenda nzibara”

Uyu mugabo akomeza avuga ko ubumara imbwa zigira buba mu bwonko, ngo iyo bagiye kuyirya birinda gukora ku gahanga kayo.Mu bice barya ngo ni inyama z’umubiri, umutima n’imyijima. Gusa izi nyama zo mu nda ngo iyo basanze imyijima yirabura cyangwa ku mutima hariho uduheri ntibaba bakiziriye, iyo mbwa ngo iba irwaye barayitaba.

Ati “Gusa mu kuzibaga kuko ubumara buba buri mu bwonko umutwe ndawuca ahandi aba ari nk’ihene. Imbwa ni izanjye, n’ugafite ajye ambwira amazina nayavuze, mu mibereho yanjye maze kurya imbwa 32, ndazibara. Ba bandi binefaguza bajye bazindekera ikibazo ni uko bazazishaka batakizibona zimaze no guhenda.”

Usibye kurya inyama y’imbwa uyu mugabo avuga ko yanariye kunyama y’injangwe , icyo gihe ngo yabwiwe n’umukecuru baturanye ko hari inturo yabwaguriye mu nzu ye abusaba ko yamufasha akayimwirukanira, niko kuyifata arayica nyuma arayibaga arayirya.

Icyakurikiyeho ngo iyi nyama yiyo nturo ntiyayiriye wenyine kuko hari abandi yayihayeho ababeshya ko ari inyama y’urukwavu asiga bahize ko nabo bagiye kwishakira aho agurira izi nyama kubera ukuntu banyuzwe nazo

Uyu mugabo kuri ubu ngo ageze ku rwego rwo kurya ibikoko bita ibinyamushongo (hari ababyita ibifwera), kuko ngo yabonye uko babitegura aho yagendaga muri Congo.

Kurya imbwa ni ibintu bitamenyerewe mu muco w’abanyarwanda cyane ko hari nababifata nk’igitutsi. Umuyobozi bwo muri ako gace buvuga ko ari ibintu bibangamiye umuco Nyarwanda ariko babuze itegeko ribahana.

Ibi byari bisanzwe bimenyerewe mu bihugu byo muri Asia aho mu gihugu cy’Ubushinwa bubaha cyane iyi nyama gusa nabo si bose no muri Congo Kinshasa amoko amwe n’amwe y’abahatuye bubaha inyama y’imbwa cyane.

Turinimana Innocent yemera ko amaze  kurya inyama z’imbwa 32.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger