Rubavu : Ubutumwa bw’uzuyemo agahinda umugore yasigiye umugabo we mbere yuko yiyahura
Umugore w’imyaka 30 w’umugabo wo mu Kagari ka Burinda muri Rubavu, yimanitse mu mugozi, asiga yanditse ubutumwa bwumvikanamo ko arambiwe umugabo we umuca inyuma.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Burinda, Ndwaniye Telesphore, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uwo mugore rwabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Ukuboza 2017.
Yagize ati “Tubimenye muri iki gitondo saa moya, umugabo yari agiye kurangura ikigage asiga umugore we nta kibazo aryamye, agarutse afunguye inzu asanga yimanitse mu ikamba. Nta kibazo urebye bari bafitanye uretse ko hari urupapuro rwagaragaye nubwo umugabo yaruduhishe kuko atazi gusoma; hari uwo yaruhaye ngo arumusomere, amusomeye nk’amagambo abiri ahita arumwaka ararubika. Yari amaze gusoma ngo ‘ndambiwe kugusangira na Dusabe’ ageze aho ngaho ahita arumwaka.’’
Yakomeje avuga ko byabatunguye kuko byari bisanzwe bizwi ko ahubwo umugore ariwe uca inyuma umugabo.
Ati “Ahubwo havugwaga ko uriya mugore aca inyuma umugabo we bizwi cyane, ntawe utabizi ahubwo umugabo akabirengaho ntagire icyo abivugaho, biriya rero biradutunguye cyane mbese.’’
Uretse ibivugwa n’abayobozi b’inzego z’ibanze, amakuru y’uko uwo mugore wiyahuye ari we uca inyuma umugabo ni nako yemezwa n’abaturage.