AmakuruPolitiki

Rubavu: Polisi yarashe umunyeshuri imwitiranyije n’ umucoracora

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere yakomerekeje abaturage mu karere ka Rubavu, nyuma yo kuyitera amabuye na yo ikabarasaho. Byabaye mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Ukwakira 2024, mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu.

Intandaro y’iri hangana yatewe n’ abazwi nk’abacoracora bageragezaga kwinjiza mu Rwanda magendu y’imyenda bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru atangwa n’abaturage avuga ko ubwo Polisi yageragezaga gukumira abo bacoracora yabarasheho, gusa ku bw’amahirwe make irasa mu kico umwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza witwa Mushinzeyesu Emerance.

Uyu mwana wigaga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mugongo abaturage bavuga ko yarashwe mu ma saa 06:00 z’igitondo ndetse ngo akaba yari afite amakayi agiye ku ishuri.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu we yavuze ko nyakwigendera yarashwe mu ma saa 04:00, bityo ko “abaturage babeshye kuko ayo si amasaha y’amasomo, ikindi ntabwo yari yambaye ’uniform’ ahubwo na we yari afite aho ahuriye n’ibyo bikorwa, kuko harimo umubyeyi umwe wari uzanye ibyo bicuruzwa; ashobora kuba yari aje kumwakira ngo amutwaze”.

Urupfu rw’uyu mwana ngo rwarakaje abaturage bahita batangira gutera amabuye abapolisi, na bo mu kwirwanaho biba ngombwa ko babarasaho.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko hari abaturage 6 bajyanwe kwa muganga nyuma yo gukomeretswa na Polisi, gusa ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko abakomeretse ari babiri.

Nyuma y’ubushyamirane Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent B Sano ari kumwe na Meya w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, bahise bakorana inama n’abaturage.

CP Sano mu butumwa yahaye abaturage, yavuze ko kizira kikanaziririzwa guhangana n’inzego zishinzwe umutekano.

CP Sano kandi yateguje abaturage ko abagize uruhare mu rugomo rwatumye habaho ubushyamirane na Polisi bari bushakikshwe bagahanwa.

CP Vincent Sano KANDI yanabasabye kwirinda guhangana n’inzego z’umutekano kuko nta kibazo bafitanye na zo, abibutsa ko ari ngombwa gukomeza gukorana na zo nk’uko bisanzwe mu rwego rwo gukomeza guteza igihugu imbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Mulindwa Prosper, yasabye abaturage bo muri uwo Murenge kuzibukira ubucuruzi bwa magendu kuko bushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse bukagira n’ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Igihugu.

Yagize ati: ”Hari abantu bajya mu byaha abandi bakabagenderaho; Ibyo rero bisaba ko tubegera tukabibutsa amategeko tukabibutsa ingaruka zo kwijandika mu bikorwa bya magendu.”

Yavuze ko ubwo bukangurambaga babukora kenshi, ati: “Bisaba ubukangurambaga, ni bwo tuzakomeza gushyiramo imbaraga.”

Meya Mulindwa Prosper yasabye abaturage gukorana n’Inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu gukumira ubwo bucuruzi bwa magendu bwiganje mu bice byo ku mupaka w’u Rwanda na RDC.

Yahishuye ko abacitse bakirimo gushakishwa kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera, bahanwe mu buryo buteganywa n’amategeko.

Umurenge wa Bugeshi ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Rubavu ikora kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ari na ho hava ibicuruzwa bitemewe birimo imyenda ya caguwa, inzoga za magendu urumogi n’ibindi biyobyabwenge, n’ibindi bicuruzwa biteje akaga abaturage b’u Rwanda.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger