Politiki

Rubavu: Ivuriro ryahinduwe ibiro by’umurenge rihangayikishije abatujwe mu mudugudu

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rubavu umurenge wa Nyundo akagari ka Bahimba umudugudu wa Kagera bakomeje gutabaza Leta nyuma yo kubura aho bivuriza kuko ivuriro rito (Poste de Sante) bivurizagaho ryagizwe ibiro by’umurenge wa Nyundo, nyuma y’aho ibiro umurenge wakoreragamo byibasiwe n’ibiza by’imvura.

Gahongayire Nathalie umuturage watujwe muri uyu mudugudu wa Bahimba aganira n’umunyamakuru wacu yatubwiye ko bafite ikibazo cy’aho bivuriza ngo kuko bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Mahoko kiri mu murenge wa Kanama aho bakora urugendo rusaga amasaha 2 kugirango bagere aho bivuriza.

Mugihe cya nijoro cyangwa ku muntu ufite ubushobozi batega moto aho bishyura amafaranga 1000 Rwf, kandi bavuga ko kubona aho bakura ayo mafaranga bitaborohera kubera ubuzima babayemo no kuba abenshi ntabushobozi bafite bwo kubona aho bakura n’ikibatunga.

Yagize ati:’’We na bagenzi be bakomeje basaba inzego zibishizwe ko bagira icyo bakora kugirango bongere babegereze ubuvuzi bw’ibanze( Poste de Sante) kugira ngo abasaza n’abakecuru badafite imbaraga zo gukora urugendo bajya kwivuza, biboroheee kimwe n’ababyeyi batwite kuko aho hari n’ababyarira mu nzira bataragera kwa muganga.

Kagina Diogene ni umuyobozi w’umusigire w’umurenge wa Nyundo avugako bitewe n’ibiza byibasiye akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Gicurasi 2023 byagize ingaruka mu mirenge ya Nyundo ,Rugerero bigasiga umurenge wa Nyundo usenyutse, bagahita bimurira ibikorwa by’umurenge muri Poste de Santé.

Ariko avuga ko ngo haricyo ubuyobozi bw’akarere bwenda gukora bakabashakira aho bivuriza, mu ngenyo y’imari y’umwaka utaha. Yagize ati: ’’ Ikibazo twakigejeje ku buyobozi bw’Akarere, bakaba bazubaka ibiro by’umurenge bizubakwa mu mwaka utaha mungengo y’imari iteganyijwe ya 2024-2025.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger