Rubavu: Imipaka ihuza u Rwanda na Congo yafunzwe mu rwego rwo kwirinda Ebola
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 01 Kanama 2019, imipaka ihuza u Rwanda na Congo muri aka karere yafunzwe kubera icyorezo cya Ebola cyongeye kugaragara mu mujyi wa Goma.
Abanyekongo nabo nti bemerewe kwambuka umupaka ngo baze mu Rwanda, gusa mu masaha ya mugitondo iri tangazo rigisohoka Abanyekongo bashakaga gusubira i Goma babarekaga bagatambuka ariko bakabwirwa ko batari bwemerwe kugaruka mu Rwanda.
Ibi bibaye nyuma yaho Ubuyobozi bushinzwe kurwanya ebola muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuri uyu wa gatatu bwemeje ko habonetse undi murwayi wa Ebola ndetse iramuhitana.
Ukuriye itsinda rya leta rishinzwe kurwanya ebola muri Congo, Prof. Jean Jacques Muyembe yemeje ko umuturage wabonetseho ebola yapimwe akayisanganwa kuwa 30 Nyakanga 2019 yitaba Imana mu gitondo kuwa 31 Nyakanga 2019.
Umuturage wagaragayeho Ebola yari avuye mubice bya Ituri aho yakoraga akazi ko gucukura amabuye, Prof Muyembe avuga ko umurwayi yakurikiranuwe n abaganga ahitwa Kiziba kuwa 13 Nyakanga akurikiranwa n abaganga kugeza ubwo kuwa 30 Nyakanga agaragaza ibimenyetso bya Ebola bimuviramo no kwitaba Imana.
Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi, Lt Col Kanyankore William yemeje ko umupaka ufunze “Nibyo imipaka yose yafunzwe, ibindi birenzeho hari itangazo rigiye gusohoka risobanura impamvu byakozwe, mukomeze mutegereze’”.
Abaturage bakoresha iyi mipaka yombi bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo nyuma y’ifungwa ry’umupaka, dore ko hari benshi basanzwe bakoresha iyi mipaka muri gahunda zakazi kabo ka buri munsi bakora ibiraka hakurya muri Congo.
Umuyobozi w’ Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru muri iki gitondo cyo ku wa kane , ntiyerura neza ngo avuge ko imipaka ifunze ahubwo ngo babyutse bagira inama abaturage kureka kwambuka bajya hakurya byaba byiza bakoresheje ibyo mu Rwanda.
“Twasanze atari ngombwa ngo bajye gukora za ngendo zitari ngombwa mu gihugu cy’abaturanyi ubu ni cyo cyabayeho. Kuba hakurya nabo batari kuza, nabo twaganiriye nabo icyo bakeneye ni uko abaturage babasha kwirinda ndetse bakarindana. nabo niko byagenze”
Uyu muyobozi w’akarere yongeye gushimangira ko nta murwayi wa Ebola urakandagira ku butaka bw’u Rwanda, avuga ko icyabaye ari ugukaza ingamba nk’uko n’ubundi byakomeje gukorwa, ngo hatagira umurwayi wambuka akaza mu Rwanda.”
Umupaka muto uzwi nka Petite Barrière i Rubavu usanzwe ucaho abantu ibihumbi 55 ku munsi mu gihe uwa Grande Barrière ucaho abantu 7 000 ku munsi.
Ebola imaze gutwara ubuzima bw abantu babarirwa mu 1790 mu gihe abarwayi babarirwa mu bihumbi 2700.