AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Hatahuwe ibisasu 58 byari bitabye mu butaka

I Rubavu mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi, hataburuwe ibisasu 58 bikekwa ko byatawe n’ingabo za FAR ubwo zarwanaga n’Inkotanyi bikarangira zitsinzwe.

Ibi bisasu byataburuwe n’ingabo z’u Rwanda byari  mu mudugudu wa Gafuku, Akagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu.

Mu bisasu byataburuwe, harimo  Mortiers 19, Katyusha n’ibyitwa Rokoyiresi n’andi moko anyuranye.

Abatuye muri aka gace bavuga ko ibi bisasu byabonetse ubwo abaturage barimo bacukura itaka ryo guhomesha amazu yabo. Umuturage warimo acukura iri taka ngo yabanje kuhabona igisasu kimwe, ahita yihutira kubimenyesha ubuyobozi na bwo bwiyambaza ingabo z’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ari incuro ya gatatu aka gace gataburuwemo ibisasu.

Ingabo z’u Rwanda zataburuye ibi bisasu, zasabye abaturage kwitondera aka gace ngo kuko nta kizere cy’uko ibi bisasu byaba byashize mu butaka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger