Rubavu : Harasiwe abantu 3 bari bari gucengera mu mupaka w’u Rwanda
Mu ijoro ryakeye, abasirikare b’u Rwanda barashe abagabo batatu b’Abanyarwanda bageragezaga kwinjiza mu gihugu bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, binjira mu mudugudu wa Bisizi , Akagari ka Rukoko mu murenge wa Rubavu .
Inzego z’umutekano zivuga ko aba bagabo barashwe bageragezaga gucengera mu buryo butemewe n’amategeko binjira mu Rwanda banyuze mu nzira z’abanzi.
Abo uko ari batatu barasiwe mu Murenge wa Rubavu batwaye imyenda ya caguwa ya magendu. Abaturage baturiye aka kagari ka Rukoko bavuga ko abo barashwe ari 3 aba ngo bakaba basanzwe ari abo bita ‘abacoracora’ (aba ni abinjiza frode baciye ku mipaka itemewe) bari bikoreye ibintu binjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitewe n’amategeko.
Ubuyobozi bwahise buremesha inama abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu. Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, muri iyi nama ubuyobozi bwagiranye n’abaturage yagize ati “Birababaje aba bantu bari bakiri abasore, ari amaboko y’igihugu, twakabaye natwe turi mu kazi gafitiye igihugu akamaro ariko twaje hano, nimureke gukora ibikorwa bishyira mu kaga ubuzima bwanyu.”
“Inzira umucoracora anyuramo ni nayo umwanzi anyuramo, umuntu ufite amakuru y’abantu bakoresha urubyiruko ubu bucuruzi bushyira ubuzima bwabo mu kaga ayaduhe nabo turabageraho”.
Hari andi makuru avuga ko ahagana saa tatu z’ijoro, bagenzi babo ngo bahise bashaka guhorera bagenzi babo maze batera Inkeragutabara zari ku irondo bararwana bakomeretsamo batandatu muri zo. Abo bacoracora bahise bafatwa n’abashinzwe umutekano barafungwa nk’uko byemezwa n’abayobozi b’ibanze muri aka kagari.
Umuyobozi wa Brigade ya 301 ikorera mu turere twa Nyabihu, Rubavu na Rutsiro, Colonel Pascal Muhizi,yasabye abaturage kwirinda kwigomeka kuko buri gihugu kigira inzira zemewe n’amategeko abaturage bagomba gukoresha.
Ati “Babandi bose bajya batera, baturuka hariya kandi nta narimwe [umwanzi] yigeze atera adaherekejwe n’abacoracora [abacuruza magendu] kuko nibo babayobora. Nonese murashaka ko dukorana gute? Dukunde abacoracora bakorana n’umwanzi twibagirwe inshingano zacu? Nibyo mushaka? Twe tube abana beza tubareke baze babarimagure? Amahitamo ni ayanyu [ariko] mwabyemera, mutabyera, twebwe ntabwo tuzigera tubyemera.”
Yakomeje agira ati “Amabwiriza twarayabahaye, imipaka irazwi hari Kabuhanga, Petite Barrière na Grande Barrière. None se iyo utahanyuze ugapfumaguza nijoro mu mwijima usatira ibirindiro by’Ingabo uba ushaka kugera kuki, uretse kwiyahura?.”
Mu Ukuboza umwaka ushize abarwanyi ba FDLR bagerageje gucengera ku mupaka mu mudugudu wa Cyamabuye mu kagari ka Rusura mu murenge wa Busasamana muri aka karere barwana n’ingabo z’u Rwanda bamwe bahasiga ubuzima.