AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: CASFX Hotel Imena mu kwakira abashyitsi, inama n’ ibirori bitandukanye

Ni gake cyane ushobora kugera ahantu habereye ibirori ugataha unyuzwe na Serivisi ndetse n’ uburyo bakwakira kuburyo utaha uvuga uti ndishimye kandi ndahaze ndetse nakiriwe n’eza n’ abo nasanze bakanyakirana urugwiro, aho usanga buri wese hari ubwo utashye witotomba ugira uti aya yo ypfuye ubusa.

Ubwo umuryango RFP Inkotanyi mu karere ka Rubavu bamurikaga ku mugaragaro inzumberabyombi  igezweho kandi ijyanye n’ igihe yubatswe mu murenge wa Gisonyi mu kagari ka Bugoyi hafi neza n’ umupaka munini uhuza  u Rwanda na Congo byari ibyishimo birenze mu rwego rwo kugaragaza ibyiza byagenzweho muri iyi myaka 30 ishize urwanda ruvuye mu icuraburindi.

Byose rero byabaye akanyuzo bitewe nuko buri wese wahakandagije ikirenge yatashye avuga ati ni ukuri ndanyuzwe kuko yariye akanywa agahaga bikomotse ku kuri  Centre d’Accueil Saint Francois Xavier Hotel (CASFX) yagize uruhare mu kwakira abashyitsi no kubagaburira ku buryo buri wese yahavuye anyuzwe n’ uburyo bamwakiriye kandi bamugaburiye agahaga.

Bamwe mu banyamuryango ba RPF Inkotanyi baganiriye na Rwandatribune.com bavuze ko uretse kuba bari baje kwishimira ibyagezweho, ariko banayuzwe n’ amafunguro meza aryoshye kandi ateguwe kinyamwuga ndetse n’ uburyo abari bashinzwe kuyatanga bagiye bagera kuri buri wese ntakurobanura.

Habimana Augustin wo mu murenge wa Rugerero yagize ati:” Ni ukuri twafashwe neza pe, ari iyi nyubako ari n’ ubusabane bwabereyemo byose byanyuze kuburyo ntashye nishimye, arega hari nubwo ibintu biba bihari ariko ugasanga ababitanga babitanze nabi umuntu agataha atishimye kandi ntacyabuze, ariko nishimiye amafunguro meza n’ ibiyobwa bihagije twafashe”.

UWASE Patience Operation Manager muri CASFX Hotel

Ibi ni nabyo byatumye twegera Uwase Patience Umukozi  ushinzwe ibikorwa muri Hoteli ya Kiliziya Gatulika ya Diyosezi ya Nyundo CASFX yahawe isoko ryo kwakira abitabiriye ibi birori avuga ko kuba baratoranyijwe mukwakira abitabiriye ibi birori ari ishema kuri bo ariko nanone bigahuzwa n’ ubunyamwuga ndetse n’ ubunararibonye basanzwe bafite muri uyu mwuga.

Yavuze kandi ko iki gikorwaremezo cyuzuye muri aka karere ka Rubavu kiri muri metero nkeya uturutse aho bakorera kizatuma barushaho kunoza akazi kabo kuko kizabaha kwakira abashyitsi benshi kandi bakomeye bo ku rwego mpuzamahanga kandi akaba ntabwoba bafite kuko serivisi zabo ari ntamakemwa.

Murekatete Florence ni umunyeshuri wiga mu ishuri rya TSS Rubengera II mu karere ka Karongi, akaba ari umwe mu banyeshuri bimenyereza umwuga wo kwakira abashyitsi no gutegura amafunguro Hospitality muri CASFX Hotel ndetse kaba yagize uruha muri Serivisi zo kwakira abitabiriye ibi birori, nawe yemeza ko muri CASFX Hotel hari umwihariko ukomeye ugereranyije n’ andi Mahotel yagiye akoreraho imenyereza mwuga.

Yagize ati:” Muri CASFX Hotel duhabwa ubwisanzure busesuye bwo kwimenyereza kandi neza kuburyo n’aho narangiza zimbone akazi byanyorohera kwikorera kubera ubunararibonye n’ ubunyamwuga mvoma muri iyi Hotel haba mu kwakira abashyitsi ndetse no kubategurira amafunguro aryoshye, afite isuku, kandi ameze neza”.

CASFX Hotel akaba ari Hoteli ya Kiliziya Gatulika ya Diyosezi ya Nyundo ni imwe mu ma Hotel ari mu mujyi wa Rubavu amaze kugira ubunararibonye mu gucumbikira abashyitsi kwakira inama no gutegura amafunguro anyuranye n’ ibirori bibera muri uyu mujyi ikaba yegeranye neza na Kiliziya Gatulika ya Gisenyi ahitwa kuri Stella Maris.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger