AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Babyutse basanga umuntu umanitse mu giti imbere y’ Akagari

Ibi byagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 9 Ukwakira 2024 aho uyu muturage utaramenyekana imyirondoroye yasanzwe hafi y’ umuhanda mu ishyamba ry’umusozi wa Rubavu mu mudugudu wa Rubavu akagari k’Umuganda umurenge wa Gisenyi.

Uyu mugabo yasanzwe amanitse imbere y’ibiro by’akagari k’Umuganda gahana imbibi n’akagari ka Rubavu, aho bitandukanyijwe n’umuhanda wa Kaburimbo uva mu murenge wa Rubavu werekeza mu mujyi wa Gisenyi.

Niyonkuru Olivier ni umwe mu baturage batuye hafi y’aho uyu muturage yiyahuriye yagize ati ‘’Turakeka ko yiyahuye kuko nta kimenyetso kitwereka ko yishwe, twabimenye mu gitondo birababaje kuba umusore yapfa gutya biragaragaza isura mbi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi Tuyishime Jean Bosco avugana n’ itangazamakuru yavuze ko nabo amakuru bayamenye mu gitondo ari nabwo bahise bajya gutabara  anemeza ko iperereza ryo gushaka ikihishe inyuma y’ urupfu rw’ uyu muntu ryahise ritangira.

Yagize ati “Ni umusore twasanze amanitse mu mugozi imbere y’akagari k’Umuganda, ntabwo turamenya icyabiteye, niba yiyahuye cyangwa yishwe iperereza ririgukorwa n’inzego zibifitiye ububasha.’’

Yanakomoje no ku wundi muturage nawe uherutse kwiyahura agasangwa iwe murugo  yitabye Imana.

Agira ati ‘’Nibyo koko no ku cyumweru gishize hari undi twasanze yaguye mu nzu mu kagari ka Rubavu nawe iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane icyamwishe kuko we yasanzwe mu nzu yabagamo.”

Tuyishime Jean Bosco yaboneyeho gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we, no kumenya ko ubuzima bugomba gusigasirwa.

Abaturage baganiriye  basabye ko hakongerwa ubukangurambaga mu baturage bugamije guhindura imyumvire, basaba kandi ko umutekano wakomeza gukazwa ndetse n’inzego bireba zikiga ku gikomeje gutera izi mfu za hato na hato.

Aba baturage batandukanye bakavuga ko kuba bikomeje kubera mu kagari kamwe ari ikibazo gikomeye bagasaba ko inzego zibishinzwe zakwegera abaturage zigakaza n’umutekano.

Umurambo wa nyakwigendera waje gukurwaho n’ ababishinzwe utwarwa n’ imodoka y’ akarere ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi aho wagiye gusuzumwa kugirango hamenyekane icyamwishe.

Mu Karere ka Rubavu ntabwo hagishira ukwezi hatagaragaye abantu bapfuye bigakekwa ko biyahuye haba ku musozi wa Rubavu, ku Kiyaga cya Kivu n’ahandi hatandukanye ari nayo mpamvu inzego z’umutekano zisabwa gukaza ingamba

Twitter
WhatsApp
FbMessenger