AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu : Babyukiye mu gisa n’imyigaragambyo kubera kubura ibiryo, gutanga ibiryo banyumva kuri radiyo

Mu masaha ya Satatu za mu gitondo tariki ya 20 Nyakanga, hari abaturage bo mu murenge wa Rubavu ahitwa Byahi bazindukiye mu mihanda. Bamwe bafite ibitiyo bavuga ko bagiye ku ndege gushaka akazi abandi bigabije imihanda baravuga ko badashobora ku guma mu rugo ari nko kubajomba ihwa mu rubavu kuko ngo inzara ibamereye nabi.

Umwe muri bo yagizeati :”Nibatumenyere ibyo kurya natwe twicare mu nzu twirinde icyorezo, ntabwo ari uko tuziko kidahari, kirahari. Ariko twicare tukirinde no mu nda hameze neza, nonese turajya kukirinda munda hameze nabi? Ntabwo bishoboka.”

Aba baturage banegura inzego z’ibanze bakavuga ko hashobora kuba hari abatangiye guhabwa ibiryo mu buryo bw’ibanga banavuga ko kandi no mu bihe byahise izi nzego zagiye zikoresha icyenewabo cyangwa ikimenyane mu kugena umuturage uhabwa ubu bufasha.

Umwe muri aba waganiye na RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yagize ati ”Bahereza abaturage bazi twebwe bakatwima, wowe kuko mutaziranye akakubwira ngo mpereza amafaranga nanjye nguhereze, agaha umuryango we twebwe akatwima tugapfira mu nzu”

Umunyamakuru amubajije ibyo bakoze niba Atari ugusuzugura ubuyobozi, yasubije agira ati:”Ntabwo ari ukubasuzugura ni inzara. Nonese waguma mu nzu ukicwa n’inzara?”

Ubuyobozi bw’aka karere ka Rubavu buvuga ko gahunda yo gutanga ibiribwa yatangiye. Gusa aho umunyamakuru wa Radio na TV10 yabashije kugera muri aka kagari, nta rugo na rumwe yabonye rwafashijwe ngo rube rwahabwa ibyo kurya.

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko kwishora mu mihanda atari umuti wakemura ikibazo cyabo.

“Umuturage ushonje ashobora kuduhamagara, inzego z’ibanze zimuri hafi zikamugeraho,….Ariko igisubizo ntabwo ari ukujya mu muhanda”

Kugeza ubu, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko imiryango biteganijwe ko izahabwa ibiribwa igera ku bihumbi 13 n’ubwo ishobora no kwiyongera

Muri aka karere kandi abaturage bamwe barinubira uburyo bwakoreshejwe bahitamo abazahabwa ibiribwa kuko ngo bagiye bakurikiza ibyiciro by’ubudehe aho banditse abo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ibintu bavuga ko bibangamiye na ba nyakabyizi bari mu kiciro cya gatatu.

Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour

Twitter
WhatsApp
FbMessenger