AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abitwaje intwaro bitwikiriye ijororo basiga barashe inka eshanu (Amafoto)

Mu Karere ka Rubavu, gaherereye mu Ntara y’Uburengerazuba hagaragaye igikorwa cy’ubugizi bwa nabi bikekwa ko cyakozwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, aho binjiye muri aka karere bagasiga barashe inka eshanu.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Kanama 2021.

Ahagana saa yine z’ijoro mu Mudugudu wa Bereshi, Akagari ka Hehu, mu Murenge wa Bugeshi wo mu Karere ka Rubavu, niho byabereye.

Inka eshanu z’umuturage witwa Twagirayezu Jean De Dieu zarashwe ababikoze banahata ibikoresho bya gisirikare birimo amasasu na Grenade.

Mutuyimana Fabien umuturage uturiye aho byabereye, akeka ko bari baje bateye bakikanga Ingabo z’u Rwanda bagahita basubira muri RDC ariko babanje kurasa inka.

Ati “Hari mu masaha ya saa yine z’ijoro turyamye twumva amasasu menshi cyane mu gitondo ni bwo tubonye amakuru y’uko ari abanzi bari bateye baje kwangiza igihugu bikanga Ingabo z’u Rwanda bahita basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo noneho babonye inka ibyutse bahita barasa, muri eshanu zarashwe imwe yapfuye.’’

Amakuru avuga ko nta muturage wahaguye cyangwa ngo akomereke.

Muri iki gitondo inzego z’ubuyobozi zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano zigiye kugirana inama n’abatuye mu gace ibi byabereyemo.

Ku itariki 10 Ukuboza 2018 ni bwo abarwanyi bivugwa ko ari aba FDLR baheruka kugaba igitero mu Karere ka Rubavu Umurenge wa Busasamana, icyo gihe bakomwe imbere n’ingabo z’u Rwanda ndetse barindwi muri bo bahasize ubuzima.

Injury ya Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger