Rubavu: Abayobozi bane b’akarere batawe muri yombi
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) rwafunze Umujyanama w’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,umukozi ushinzwe Ubuyobozi n’Abakozi, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage hamwe n’ushinzwe imicungire y’ibiza muri aka karere.
Aba bayobozi bane b’akarere ka Rubavu abakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha nabi umutungo wa rubanda wari ugenewe abatishoboye basenyewe n’ibiza.
RIB irakangurira ababishinzwe gucunga neza umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuko amategeko ateganya ibihano ku batabicunga neza, kandi ntizabihanganira.
Mu minsi ishize ni bwo hamenyekanye inkuru y’imwe mu mifuka 5000 yangirikiye mu bubiko bw’akarere ka Rubavu, yari gufasha abasenyewe n’ibiza n’abatishoboye barenga 1000.
Iyi sima yatanzwe na Minisiteri y’Ingabo yatangiye kugezwa ku karere ka Rubavu hagati ya Kanama n’Ukwakira mu 2018. Umuyobozi Wungirije Ushinzwe ubukungu, Nzabonimpa Deogratius yabwiye Umuseke.rw yo uburangare bw’abayobozi ari bwo bwatumye sima yangirika.