Rubavu: Abaraperi The Pioneer, Star Savior na Evazoo batangiye urugendo rwo kumurika indirimbo yabo nshya.
Abaraperi batatu bakorera umuziki mukarere ka Rubavu bahuje imbaraga bakora indirimbo bise ‘Biterwa n’iki’ batangiye gahunda yo kuzengura uduce dutandukanye tugize ako karere bamurika amashusho yiyo ndirimbo ari nako bamenyekanisha ibindi bikorwa byabo bya muzika.
Aba basore bavuga ko bashaka kuzamura ibendera ry’injyana ya HipHop muri muri muzika iyo njyana mu karere ka Rubavu igasubirana icyubahiro yahoranye mu gihugu nka mbere, The Pioneer, Star Savior na Evazoo bamaze kubaka izina muri iyi njyana muri kariya karere benshi bagarukaho bavuga ko abaho bakunda HipHop/Rap cyane.
Iyi ndirimbo nshya batangiye kumurika ivuga ku bibazo biba muri sosiyete, mu mibanire y’abantu , ubuzima bwa muntu uko abayeho ashaka icyamubeshaho mu nzira igoye ngo abone amaramuko ahura n’abamwambura n’ibindi nkibyo bituma adatera imbere aha aba basore bibaza bati biterwa n’iki byiki gihe.
The Pioneer umwe muri aba basore aganira na Teradignews yavuze ko muri rusange umuziki wa Rubavu ubangamirwa no kutagira aho abahanzi bamurikira ibikorwa byabo ngo bigere kure mu gihugu cyane ko Radiyo imwe iba muri kariya karere nayo itagera kure mubice bitandukanye by’igihugu ibi nabyo abona bibangamira iterambere ry’umuziki wa Rubavu.
Amashusho (Video) y’iyi ndirimbo ‘Biterwa n’iki’ yatunganyijwe na Ganza P wayiteba unyuze Aha