Rubavu: Abantu bitwaje intwaro bateye i Busasamana bane barapfa
Abantu bitwaje intwaro bateye mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu bakomeretsa umuturage umwe w’umunyarwanda, ingabo z’u Rwanda ziratabara zirasamo bane bahita bahasiga ubuzima.
Byabaye ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ukuboza. Aba bane bapfuye , ibyangombwa byabo birimo amakarita y’itora bigaragaza ko ari abo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lt Col. Innocent Munyengango, yemereye Kigali Today ko iki gitero cyabaye, maze bamwe mu bateye bikekwa ko ari abo muri FDLR bakahasiga ubuzima ndetse bakanahasiga imbunda.
Agize ati “Hapfuye bane mu bateye, banahasiga imbunda yo mu bwoko bwa kalashnikov”.
Abaturage bavuganye na Kigali Today amasasu agitangira kuvuga, bavuze ko bakeka ko ari FDLR yateye iturutse mu kirunga cya Nyiragongo nkuko yigeze kubikora, bakavuga ari intambara yamaze igihe kigera ku isaha humvikanamo amasasu manini n’amatoya.
Umwe mu bahatuye yagize ati “Ni imirwano yatangiye saa sita z,ijoro zirenga, dukeka ko ari FDLR kuko n’igihe gishize aho hantu zagerageje kuhaterera zihagarikwa n’ingabo z’u Rwanda.”
Umunyarwanda umwe wakomeretse, isasu ryamusanze iwe murugo ndetse ubu yajyanwe kwa muganga ari kwitabwaho n’abaganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge yabwiye yavuze ko abagabye iki gitero bataramenyekana, ndetse ko umuturage wakomeretse isasu ryamusanze iwe mu rugo ubu akaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere aho ibi byabereye haramutse inama y’umutekano yahuje abaturage. Ku ruhande rw’abateye bane bahaguye imirambo yabo yeretswe abaturage ngo barebe niba babazi.
Imirenge ya Bugeshi na Busasamana ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kugaragaramo ibitero biturutse muri Congo.
Kuva umwaka wa 2018 watangira iki gitero cyaba kibaye icya kabiri kiburijwemo, kuko FDLR iherutse gutera ikarasa inka z’abaturage.