Rubavu: Abakora uburaya bwambukiranya imipaka barataka igihombo cyatumye ibiciro byabo bihanantuka
Abatuye mu Karere ka Rubavu,bari batunzwe n’umwuga benshi bitaga udahomba w’uburaya baravuga ko amazi atakiri ya yandi ubu nabo bakubitanye n’igihombo simusiga cyatumye ibiciro bagurishirizagaho imari yabo hirya y’umupaka muri Rpubulika iharabira Demokarasi ya Congo gihanantuka ku rwego rubabaje.
Bavuga ko abaguzi babo b’Abanyecongo bari basanzwe barangura iyi mari yabo bagabanyutse ku rwego umwanzi yifuza ku buryo hari bamwe muri bo basigaye bakorera ibihumbi 20 (20 000) by’amafaranga y’u Rwanda gusa mu gihe cy’iminsi 30 igize ukwezi kose.
Aha ngo kurya no kuryama byabaye ingorabahizi kuko basigaye binjiza urusenda kugeza aho uwinjizaga akayabo k’amadorali y’abakiriya bakomoka muri RDCongo, asigaye abona ibihumbi 20 gusa kandi akeneye kwambara,kurya ndetse no kuryama….., ibi bihumbi ngo yabigabagabanya ibi bikorwa byose, bikamera nko gupimira umutanyu w’ibaba ku munzani w’amabuye.
Aba bavuga ko ingaruka zihatse byose zakomotse ku mutekano muke muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika iharabira Demokarasi ya Congo,aho bemeza ko zitagize ingaruka ku bucuruzi busanzwe gusa bwambukiranya imipaka bwo gusohokana amakontineri bakinjiza amakamyo y’ibikoresho ngo ahubwo n’abakorera uburaya mu mujyi wa Goma barikwibagirana n’abakiriya babo.
Abarimo abahawe izina rya ZUZU na ZORA bakorera mu mujyi wa Gisenyi, baribuka amadorali bakoreraga mbere nk’abamaze kuyibagirwa.
ZUZU ati’:” Njye bakoreraga amadorali nk’100 nkaza nkayifatamo neza n’umuryango wanjye ndimo kuruhuka, nabona dutangiye gukendera ngasubirayo, mbere twarambukaga abafite indangamuntu kuko hari imirenge yemerwe kwambuka, abatayafite bagashaka Resepase,haza itegeko ruvuga ko abakeneye kwambuka dushaka Resepase,twese turazishaka ubwo nyuma aho umutekano utangiye kuba muke bati ‘Ni perime de sejuru(Perme de c’est jour),ubwo rero urumva udafite ubushobozi bwo kuyigura y’amadorali 40, ntavwo yambuka”.
ZORA nawe ati’:” None se niba umuCongoman yarazaga akaduha nk’ayo mafaranga ubu ntibacyambuka kandi natwe kwambuka bisaba urwo ruhushya bitewe n’uko abenshi bajyaga muri Congo cyangwa se n’abagabo baturutseyo urufito nararubonaga(Amadorali) nicyo gihugu cya hafi twari dufite cyatumaga twunguka…uburaya bubamo ibyiciro bitandukanye haba harimo:Abiyubashye n’abaciriritse, wa wundi uciriritse kuko muri Congo hari hafi kugerayo byaramworoheraga”.
Abakora uburaya bwambukiranya imipaka bavuga ko ubu ibiciro byabo bisa n’ibyikubise hasi cyane ngo kuko n’abambukaga bavayo n’abajyayo bibagoye ku buryo ku kwezi hari abinjiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 gusa.
Undi muribo yagize ati’:”Ubu rero ntabwo tukibona uko tugemurayo ibicuruzwa byacu, twacuruzagayo mbere ya Corona…ingaruka zayo nazo ni nyinshi cyane,mu Rwanda abagabo baho nta mafaranga bagira, ntabwo arukubasebya nta madolari aba mu Rwanda, aba muri Congo, ubwo rero mu Rwanda se umugabo araza akakubwira ngo araguha 5000Frws, ufite umuryango w’abantu 2 cyangwa 3…ugaburira, nk’ubu utambeshye turyamanye ukampa iryo cumi Wenda nyiri nzu arikunkomangira ,cyangwa Wenda abana baburaye urumva nk’ayo nayashora hehe?”
Uburaya bwambukiranya imipaka hari ubwo ngo bubongamira ingamba zashyizweho na Leta zo kurwanya agakoko gatera SIDA, Docteur KUZO Basile umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC anavuga ko imibare y’abandura ubu yagabanyurse kuva hashyirwaho ingamba zindi zo kwambuka umupaka.
Yagize ati’:” Imbogamizi zo ntizabura..ntizabura kuko ntitumenya ngo ni bande bagiye, bagarukanye iki ni mu bihe byashize,..abanduraga bari kuri 40% ubu tugeze kuri 35% ndahamya neza ko uko iminsi izaza birushaho kugenda bigabanyuka kuko ubu tubasha kubabona, abo bambukiranya imipaka ntiwamenya ngo ni kanaka ariko tubamenya iyo turigukora Survey yacu(isuzuma) niho tubafatira tukaba twabapima tukamenya uko bahagaze”.
Abarenga 350 bakora uburaya mu buryo bweruye aha mu mujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu kanahana imbibi na DRCongo, muri rusange mu Rwanda imibare igaragaza ko ubwandu bw’agakoko gatera SIDA buri ku kigero cya 3% naho mu cyiciro cy’abakora uburaya imibare ikagaragaza ko abafite Virusi itera SIDA bari ku kigero cya 30%.
Inkuru dukesha Emmanuel Bizimana