AmakuruPolitiki

Rubavu: Abagore babiri n’umugabo umwe bafashwe barimo kurigisa umutungo w’igihugu

Ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023  mu Mudugudu wa Kivumu Akagari ka Nengo mu Murenge wa Gisenyi w’Akarere ka Rubavu Polisi y’Igihugu yahafatiye abagore babiri n’umugabo umwe bari bafite ibicuruzwa bya magendu birimo amabaro 6 y’imyenda ya Caguwa, amakarito 3 y’inzoga zo mu bwoko bwa Drostdy, ibizingo 49 by’insinga z’amashanyarazi n’imiguru 46 y’inkweto za caguwa.

Amakuru yifatwa ry’abo bantu ryatangajwe n’ Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo wagize ati twataye muri yombi abantu batatu bari bafite magendu ndetse anashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo bafatwe.

Aragira ati: Ndashimira abaturage baduha  amakuru atuma tubasha gufata  aba bacuruzi baba bafite izi magendu maze anabasaba gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo guhashya ubucuruzi butemewe, ibiyobyabwenge n’ibindi byaha nk’ubujura. Yanasabye kandi abakora ubucuruzi kwitwararika bakabukora mu buryo bwemewe birinda magendu n’ingaruka zayo kuko abazahiraha babukora bazakomeza gufatwa bagakurikiranwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger