AmakuruAmakuru ashushye

Rubavu: Abagabo babiri batemaguye umukecuru banamuruma ibere

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 29 Ugushyingo 2018, mu Karere ka Rubavu, umukecuru witwa Nyiramajyambere Christine yatewe n’abashumba babiri Ryarahiye na Maniraguha Edison baje bagendereye kumwiba, ariko bagakangwa n’abashinzwe umutekano(irondo) baraho maze bagatema umukecuru mu mutwe ndetse bakamuruma n’ibere.

Ahagana saa sita z’ijoro (00:00) ni bwo binjiye mu nzu ya Nyiramajyambere Christine w’imyaka 54 y’amavuko baramubyutsa bashaka kumucuza utwe.

Ubwo umukecuru yatabazaga bahise bamutema mu mutwe n’amaguru ndetse bamuruma n’ibere.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette yavuze ko aba basore bashakaga kwiba hanyuma yatabaza bagahita bamutema mu mutwe bakamuruma n’ibere.

Ati”Baje bashaka kumwiba batobora inzu baramwinjirana nuko atabaje bahita bamutemagura. Kuko irondo ryari hafi ryahise ritabara abo bagizi ba nabi barafatwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ngo bakorerwe dosiye.”

Kugeza ubu uyu mukecuru ari kwitabwaho n’abaganga ku bitaro bya Gisenyi kandi hari icyizere ko azakira.

Ingingo ya 121 y’itegeko rihana ibyaha mu Rwanda ivuga ko iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu turere dukomeje kuvugwamo ubugizi bwa nabi harimo no kwica abantu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger