Rubavu: Abacuruzi b’ inyama bihanangirijwe gucuruza inyama batazi aho zaturutse
Ubuyobozi bw’ akarere ka Rubavu bwihanangirije abacuruzi b’ inyama bacuruza inyama zitazwi aho ziturutse kuko bigira uruhare mu gutiza umurindi ubujura bw’ amatungo yibwa akabagirwa ahantu hatandukanye muri aka karere byumwihariko imirenge ihana imbibe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ni imyanzuro yafatiwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bw’ akarere ka Rubavu, n’ inzego z’ umutekano, abacuruzi, aborozi n’ abafite amabagiro yabereye mu murenge wa Rubavu ndetse n’ abafite aho bahuriye n’ ibikorwa by’ ubworozi n’ abacuruza ibikomoka ku matungo cyane cyane ababaga n’ abacuruza akaboga.
Umuyobozi w’ akarere ka Rubavu Murindwa Prosper wayoboye ibi biganiro yihanangirije abacuruza inyama ko bagomba gucuruza inyama zizwi neza aho zabagiwe kandi bakaba babifitiye icyangombwa ko zapimwe na muganga ubifitiye ubu basha.
Ni nyuma y’ aho aborozi batari bake bo muri uyu murenge wa Gisenyi ndetse n’ indi mirenge ituriye umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bari bamaze iminsi bataka ubujura bw’amatungo yabo yibwa akabagirwa mu bihuru hanyuma ugasanga abantu barimo kurya inyama batazi iyo zaturutse.
Hari kandi n’ amakuru avuga ko aya amatungo iyo amaze kubagwa inyama zitwarwa zikajyana mu mujyi wa Goma ndetse, hakaba n’ abiba ayo matungo bakayajyana muri Congo akaba ariyo bayabagira, kimwe nuko hari n’ abayiba muri Congo bakaza kuyabagira mu Rwanda.
Uhagarariye aborozi yashimiye ubuyobozi ku ngamba nziza zo guhashya ubujura bw’amatungo, urwego bigezeho, banizezwa ko mubyo bagaragarijwe bigamije gukomeza iterambere n’umutekano w’amatungo, bagiye kubyitaho no kubishyira mu bikorwa, bakaziba ibyuho biri mu borozi.
Muri iyi nama kandi aba borzoi bibukijwe ibyo bagomba kwibandaho mu iterambere ry’ubworozi bwabo, bororera mu biraro, basobanurirwa uko amatungo atwarwa ndetse n’amasaha atwarirwaho kandi basabwa kugira uruhare mu gucunga umutekano w’ amatungo yabo.
Sakade Keros