RRA yimuye umunsi ntarengwa wo kwishyuriraho imisoro
Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro-Rwanda Revenue Authority (RRA),cyatangaje ko umunsi ntarengwa wo kwishyuriraho Umusoro ku mutungo utimukanwa wa 2019, umusoro w’ipatante wa 2020,n’umusoro ku nyungu z’ubukode wa 2019 kubo bireba ko wimuriwe ku y’indi tariki.
Byari biteganyijwe ko umunsi ntarengwa wo kumenyekanisha iyi misoro ari tariki 31 Mutarama 2020, itangazo ryashyizwe ahagaragara riza rivuga ko uyu munsi wimuriwe ku itariki ya 29 Gashyantare 2020.
Iki kigo cyakomeje cyibutsa abafatanyabikorwa bacyo ko bashobora kumenyekanisha iby’iyi misoro bifashishije uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga.
Cyabashishikarije kandi ko bashobora kubikora kare batabanje gutegereza umunsi wa nyuma. Ukeneye ubundi busobanuro ashobora kwiyambaza umurongo utishyurwa iki kgo gikoresha ariwo 3004, agahabwa ubusobanuro bw’imbitse.
Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara, nyuma yo gushyirwaho umukono na komiseri mukuru Bwana Bizimana Ruganintwari Pascal.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara